AmakuruUtuntu Nutundi

Inkuru y’insha mugongo ku musore waburiwe irengero buracya akora ubukwe

Umusore ukomoka mu mu Ntara y’Amajyepfo, ariko wari wagiye gushakisha ubuzima muri Zambia, nyuma yo kuburirwa irengero ku munsi w’ubukwe bwe bugasubikwa hamenyekanye indi nkuru ivuga ko yapfuye.

Tuyishime Samuel yavukaga mu Karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda Yari yaragiye gushakira ubuzima muri Zambia aho yikorera ku giti cye. Inshuti ze za hafi ziba muri icyo gihugu, zabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yaburiwe irengero, nyuma aza kuboneka.

Ubukwe bwe bwari butaganyijwe taliki ya 28/04/2023 ntibwabaye. Umuseke wamenye amakuru ko nyakwigendera yabuze taliki ya 27/04/2023 bwari gucya agakora umuhango wo gusaba no gukwa. Bivugwa ko yafashe imodoka ye, aragenda nyuma umuryango we ubona imodoka nta muntu uyirimo.

Yaje kuboneka nyuma y’icyumweru, ariko ntiyatangaza aho yari ari, ndetse n’ibyo yarimo kuko atavugaga, cyakora ngo yari atangiye kugenda avuga kuko hari n’uwo bavuganye mu cyumweru gishize.

Inshuti ye ya hafi yabwiye UMUSEKE ati “Yanyoye umuti wica udukoko, ahita apfa. Ubu umurambo we wajyanwe muri kimwe mu bitaro bya hano muri Zambia.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger