AmakuruPolitiki

Ingabo z’u Rwanda zakoze igokorwa cyakoze ku mitima y’Abanyatanzania(Amafoto)

Abasirikare b’u Rwanda bitabiriye amahugurwa ahuza ingabo za EAC zikora ibikorwa by’unganira igisirikare mu iterambere ry’igihugu, bagaragaye bavura abarwayi mu bitaro bya Bagamoyo mu gihugu cya Tanzania.

Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda rigizwe n’abasirikare 15 bakora mu rwego rw’Ubuzima, aho mu bikorwa barimo gukora muri Tanzania batangiye no kwita ku barwayi babavurira ubuntu.

Mu minsi itatu bamaze bakora ubu bukorerabushake, Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gikorwa ziyobowe na Lt Col Vincent Mugisha, zimaze kwita ku barwayi bagera kuri 625 mu bitaro bya Bagamoyo biri mu birometero 60 uvuye mu mujyi wa Dar Es Salam.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba kuri uyu wa 30 Kanama 2022 yasuye izi ngabo z’u Rwanda ziri muri iki gikorwa.

Bumwe mu burwayi burimo kuvurwa n’ingabo z’u Rwanda burimo ubw’Amaso, amenyo, kubaga abarwanyi n’ibindi bisanzwe bifatwa nk’ingume mu bitaro bya Bagamoyo.

Atanmgiza ku mugaragaro ibi bikorwa bya Gisirikare. Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu ngabo za Tanzania, Maj Gen Shaban Mani yemeje ko EAC ijya gushyiraho iki gikorwa bwari uburyo bwiza bwo kubaka ingabo mu bihugu binyamuryango zifitanye umubano udasanzwe n’abaturage.

Ibi bikorwa bikunze guhuza abasirikare bakora mu rwego rw’Ubuzima mu bihugu bya EAC bibaye ku nshuro ya 4, bikaba byaritabiriwe n’ibihugu by’u Burundi, Kenya, Rwanda, South Sudan, Tanzania na Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger