AmakuruIyobokamana

Polisi yaburijemo inama y’abayobozi ba ADEPR yari igamije kwiga kubyerekeye kuri perezida Kagame

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro ifatanyije n’izindi nzego z’ubuyozi ,baburijemo inama y’abahoze ari abavugabutumwa mu Itorero rya ADEPR bavuga ko birukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi nama ngo mu byo yagombaga kwigaho harimo no gushaka uko bageza kuri Perezida Kagame akababaro kabo dore ko ngo hari ibyakozwe bakabwirwa ko ari Perezida wabibatumye ariko bakeka ko ari ukumubeshyera.

Aba Bapasiteri bavuga ko nyuma y’uko inama yabo iburijwemo ndetse n’abayobozi babo Polisi ikabatwara ari amahirwe kuko ikibazo cyabo kigiye kugera kuri Perezida Kagame ari nacyo bifuza kugira ngo barenganurwe.

Babwiye Itangazamakuru ko iyi nama yari igamije kwiga ku bigendanye n’akarengane, iyicwa ry’amategeko n’itotezwa Abapasiteri bahagaritswe bahura naryo hirya no hino bityo ko nubwo yaburijwemo ariko bazategura indi kuko batiteguye gutuza mu gihe ikibazo bafite kitarakemuka.

Bavuga ko ubu Amategeko ari muri ADEPR batayemera kuko yatowe n’abantu 20 mu gihe byari bisanzwe bikorwa ku buryo abakristu bose babigiramo uruhare bityo bakaba bavuga ko ADEPR yashimuswe ngo nubwo umuyobozi wa RGB yavuze ko batumwe na Perezida Kagame bo bakeka ko bamubeshyera.

Aba Bapasiteri bavuga ko hatitawe ku buyobozi bari bafite ubu bambuwe uburenganzira bwose mu Itorero ku buryo nta n’uwemerewe no kujya ku ruhimbi ngo abwirize bityo bakabibona nko guhohoterwa cyane ko nta muziro cyangwa amakosa baba barakoreye Itorero kuko ngo niyo babiye hari izindi nzira bicamo Komite ishinzwe imyitwarire akaba ariyo ibifataho umwanzuro.

Bakomeza bavuga ko ubu babihiwe n’ubuzima cyane cyane ko hari n’abo abana babo bahagaritse kwiga, abandi bagasohorwa mu mazu cyangwa guterezwa cyamunara mu gihe haba hari umwenda wa Banki bari bafite nyuma yo kwirukanwa nk’imbwa.

Bavuga ko ikibatungura kurushaho ari uko iyo bagize icyo ababaza basubizwa ko Leta ibirimo ndetse ko byose byakozwe na RGB nayo itumwe na Perezida Kagame.

Bemeza ko buri wese wari umukozi wa ADEPR guhera ku muntu ukora amasuku bose basimbujwe aho abantu bagera ku 3000 bamaze kwirukanwa kandi ngo bikana bigikomeje hirya no hino mu gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger