AmakuruIyobokamana

Indirimbo ya Musanze FC iri mu zizasusurutsa abazitabira igitaramo cya Chorale Mwamikazi wa FATIMA

Chorale Mwamikazi wa FATIMA yo muri Cathedral ya Ruhengeri mu Karere ka Musanze yiteguye gusurutsa abakunzi b’umuziki wa Classic mu gitaramo izizihirizamo Jubile y’imyaka 50 imaze ibonye izuba.

Ni gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 7 Gicurasi 2023, kizabera mu nzu mbera byombi ya Central Pastoral de Fatima hafi ya Kiliziya aho uzacyitabira azinjira ku buntu kugira ngo arusheho kwishimana n’abayigize bishimira ko imaze kuba ubukombe kuva mu mwaka w’1970 ihanzwe n’abaririmbyi b’intyoza mu muziki cyane cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Chorale Mwamikazi wa FATIMA izwiho kurera abaririmbyi bayo kuva bakiri bato igakomezanya nabo bakuze ibifashijwemo n’itsinda ry’abana b’ababyinnyi ..(abatambyi bo mu Kiliziya) rizwi nk’Abatoni ba YEZU rifatwa nkaho ari Pepiniere yayo kuko abenshi bayikomerezamo bamaze gukura.

Abayigize bagaragaza ko bamaze igihe bari mu nzira nziza yo kwitegura iki gitaramo kugira ngo bazageze kubazacyitabira amajwi anoze mu bunararibonye bwo kuririmba no gucuranga basanganywe.

Buregeya Innocent akaba ari perezida ucyuye igihe w’iyi Chorale yagize ati’:” Nibyo Koko tumaze iminsi dusubiramo indirimbo zacu zitandukanye tuziririmba, tuzicuranga kugira ngo turusheho kuzinoza kuko dufite igitaramo ku itariki ya 7 Gicurasi 2023, kizabera mu nzu mbera byombi ya Central Pastoral Fatima guhera ku Isaaha y’isaa munane(2:00pm), tuzaririmba indirimbo zitandukanye kugira ngo twifatanye n’abakunzi bacu kwishimira Jubile y’imyaka 50 iyi Chorale imaze ikora imurimo w’Imana”.

Rwamihigo Theogene akaba ariwe perezida w’iyi Chorale yagarutse ku kuba bagiye kwizihiza Jubile y’imyaka 50 Chorale imaze ihanzwe, mu gihe bigaragara ko imaze imyaka 53 kuko yatangiye kuririmba muw’1970, asobanura icyabakomye mu nkokora hakarengaho imyaka 3 yose.

Ati’:”Turigutegura Igitaramo ku itariki ya 7 Gicurasi 2023 cyo kwizihiza Jubile y’imyaka 50 tuzahimbaza tariki 13 Gicurasi 2023, twishimira igihe Chorale yacu imaze ikora imurimo, abantu bose baratumiwe kuko bizaba bishyushye, imyaka 53 irashize humvikana indirimbo z’iyi Chorale, iyi Jubile yagakwiye kuba yarizihijwe muri 2020 ariko ntibyashobitse kuko Isi yose yari mu bihe bitoroshye bya COVID-19,Guma mu rugo zitoroshye n’abantu guhurira hamwe bidashoboka”.

Muri iki gitaramo ntihazaririmbwamo indirimbo z’iyobokamana gusa z’iyi Chorale kuko impande zose zizisangamo cyane cyane abakunda umuziki wa Classic, kuko hazaririmbwamo indirimbo zitandukanye z’amajwi yihariye z’amanota zirimo n’iyarririmbiwe ikipe y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Musanze (Musanze FC) yahimbwe na Ndikumwenayo Thierry yitwa “Komeza uganze Musanze FC“.

Yumve hano


Chorale Mwamikazi wa FATIMA yavutse muw’1970 itangira iririmba nk’andi makorali yose, tuyigeramo twasanze iririmbwamo cyane n’urubyiruko ariko ikaba ntawe iheza ku mpande zombi haba abakuze n’abakiri bato(perezida Theogene)..

Uyu munsi iri gutegura igitaramo gitegura umunsi mukuru wa Mwamikazi wa FATIMA uzaba ku itariki ya 13 Gicurasi, Aho kwinjira bahisemo kubigira Ubuntu kugira ngo buri wese azabashe koroherwa no kucyitabira ariko Kandi uwaba yifuza kugira inkunga agena mu buryo bwo gutegura iki gitaramo adahejwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger