AmakuruPolitiki

Uganda: Minisitiri w’Abakozi,Umurimo n’Inganda yarashwe n’umurinzi we

None kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 mu masaha saa mbili za mu gitondo mu gihugu cy’Ubugande  mu Murwa Mukuru wa Kampala mu Karere ka Kyanja, ubwo Minisitiri w’Abakozi, Umurimo n’Inganda Rtd Col. Engola Charles Okello yari agiye kuva mu rugo iwe agana ku kazi yahise araswa n’umurinzi we Wilson Sabiiti ubwo yari yinjiye mu modoka ye maze ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga yabwiye itangazamkuru ko ubwo Pte Wilson Sabiiti yari akimara kumurasa yahise ahungira mu gasantere ka Kyanja maze akinjira  muri salo yaho ahita yirasa arapfa. Mu gihe itangazamakuru ryahageraga ryasanze ahabereye icyaha harinzwe bikabije n’abashinzwe umutekano ndetse risanga n umurambo wa Minisitiri Engola ukiri aho warasiwe.

Umuvugizi w’Inteko Ishingamategeko w’ iki gihugu Madamu Anitha Among yemeje iby’urwo rupfu rw’ uyu mu minisitiri ubwo yari ayoboye inteko yagize ati: “Muri iki gitondo namenye amakuru y’akababaro avuga ko Nyakubahwa Engola yarashwe n’umurinzi we maze nawe arangije akirasa, asoza agira ati azaruhukire mu mahoro ubwo niko Imana yabishatse ntacyo twahindura.”

Amakuru dukesha The Monitor agaragaza ko Ministiri w’Uburinganire Betty Amongi ari umwe mu bayobozi ba guverinoma wageze mu rugo rwa Engola i Kyanja. Akavuga kandi ko Umuyobozi wa Polisi Wungirije Jenerali Majoro  Tumusiime Katsigazi n’Umuyobozi w’ Ubugenzacyaha  Major Tom Magambo  aribo bayobozi bakuru b’umutekano babanje kugera ahabereye icyaha. Umutangabuhamya waganiriye n’icyo kinyamakuru yavuze ko Umurinzi yavuze ko Engola yari ataramwishyura Miliyoni 4 z’Amashiringi ya Uganda kandi umugore we yari atwite n’abana barabuze uko bajya ku ishuri kubera ubukene mu gihe abana ba Minisitiri Engola bo bari baragiye ku ishuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger