AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Imigi itandukanye yo mu Bwongeleza igiye kwigaragambya yamagana Trump uri muri iki gihugu

Imigi itandukanye yo mu gihugu cy’Ubwongeleza yafashe gahunda yo gutegura imyigaragambyo yamagana Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump wagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri iki gihugu.

Imigi iteganya kwigaragambya yamagana Trump harimo wa London, Manchester, Belfast, na Birmingham

Indege yatwaye Perezida w’Amerika ya Air Force One yageze ku kibuga cy’indege cya Stansted, hafi y’umurwa mukuru London, mbere gato ya saa tatu ku isaha yo mu Bwongereza.

Myri uru ruzinduko, Trump yahuye n’abo mu muryango w’ubwami bw’Ubwongereza.

Biteganyijwe ko azaganira ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kuri kompanyi y’ikoranabuhanga y’Ubushinwa ya Huawei, mu biganiro na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ucyuye igihe, Theresa May.

Perezida Trump yaheruka kugirira uruzinduko mu Bwongereza muri Nyakanga ariko atari muri gahunda z’akazi.

Hateganyijwe imyigarambyo y’abadashyigikiye uru ruzinduko mu bice bitandukanye by’Ubwongereza mu gihe cyose azamara muri iki gihugu.

Nubwo Trump yavuze ko ashyigikiye Madamu May, byitezwe ko baza kunyuranya mu bitekerezo byabo mu biganiro bazagirana, bizatangira ku munsi w’ejo ku wa kabiri.

Trump yanenze umuyobozi w’umujyi wa London, Sadiq Khan, banateranye amagambo mu bihe byashize.

Yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter avuga ko Khan ari “umuntu wananiwe”. Mbere yaho ku munsi w’ejo ku cyumweru,Khan yari yavuze ko Ubwongereza “budakwiye kwakira mu cyubahiro” Perezida Trump.

Trump yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongeleza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger