AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Ubushinwa bwaburiye abaturage ba bwo bashaka kujya kwiga muri Amerika

Minisiteri y’Uburezi mu Bushinwa yaburiye abaturage bayo bashaka kujya kwiga muri Leta Zunze ko babanza kwitondera ibyo bashaka gukora nyuma yo kugaragara ko icyo gihugu gikomeje kutishimira Abashinwa.

Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere mu gihe umubano w’ibihugu byombi uhagaze nabi kubera intambara birimo y’ubucuruzi.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bashaka kujya kwiga muri Amerika bagomba kubanza kubitekerezaho.
Minisiteri y’Uburezi mu Bushinwa yaburiye abaturage bayo bashaka kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubanza kwitonda kuko icyo gihugu kigaragaza kutishimira Abashinwa.

Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere mu gihe umubano w’ibihugu byombi uhagaze nabi kubera intambara birimo y’ubucuruzi.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bashaka kujya kwiga muri Amerika bagomba kubanza kubitekerezaho.

Mu itangazo yagize iti “Hashize igihe abanyeshuri bo mu Bushinwa bashaka kwiga muri Amerika bimwa viza, bakererezwa cyangwa bagahabwa viza z’igihe gito. Ibi bigira ingaruka ku mitsindire y’Abashinwa baba bagiye kwigayo.”

CNN yatangaje ko amatangazo nk’ayo adasanzwe kuri Leta y’u Bushinwa kuko niyo byabaga ngo abanyeshuri bo mu Bushinwa, basabwaga kwitondera Kaminuza runaka yo muri Amerika aho kuba igihugu cyose.

Kuva iryo tangazo ryasohorwa kuri uyu wa Mbere, ryasomwe cyane ku mbuga nkoranyamabaga mu Bushinwa kuko kuri Weibo, urubuga rukoreshwa cyane muri icyo gihugu ryasomwe inshuro miliyoni 21.

Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Xu Yungji, yavuze ko imibanire na Amerika mu bijyanye n’uburezi isigaye igoye.

Yagize ati “Amerika imaze igihe ifata imibanire isanzwe ikayizanamo politiki igamije guca intege u Bushinwa yitwaje ko ngo u Bushinwa bwayinjiriye bukaba buyibangamiye.”

Muri Werurwe uyu mwaka, itsinda ry’abadepite baturuka mu ishyaka ry’aba-répubulicains riri ku butegetsi, ryatangije umushinga w’itegeko ugamije kubuza umuntu wese waba warigeze gukorera cyangwa guterwa inkunga n’igisirikare cy’u Bushinwa, kutemererwa guhabwa viza ituma ajya kwiga muri Amerika cyangwa kuhakorera ubushakashatsi.

Umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba mubi, nyuma y’aho bishyiriranyeho imisoro ihanitse ku bicuruzwa, aho byakajije umurego cyane muri Gicurasi.

Guverinoma iyobowe na Perezida Donald Trump yazamuye imisoro y’ibicuruzwa biva mu Bushinwa, ivanawa ku 10% igezwa kuri 25%, ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari.

Mu kwihimura, u Bushinwa bwazamuriye imisoro ibicuruzwa biva muri Amerika bifite agaciro ka miliyari 60 z’amadolari.

Imvano nuko Amerika ishinja sosiyete zo mu Bushinwa kuvogera isoko rya Amerika no kwiba ikoranabuhanga ry’abanyamerika barangiza bakagaruka kubagurisha ibyo babibye.

Umwuka warushijeho kuba mubi mu minsi ishize ubwo sosiyete yo mu Bushinwa Huawei yatangiraga gushinjwa kuba intasi y’icyo gihugu.

Ubushinwa bwaburiye abanyeshuri ba bwo bashaka kwiga muri Amerika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger