AmakuruImyidagaduro

Ihere ijisho amafoto y’abakobwa 9 b’Abanyarwanda bakurura abagabo cyane ku mbuga nkoranyambaga

Abantu batandukanye bakoresha imbugankoranyambaga cyane cyane abiganhemo ab’Igitsinagabo bakunze kugaragaza ko mu Rwanda hari abakobwa beza Kandi bakurura igitsina gabo kubera uburanga bwabo ndetse n’imiterere yabo.

Hano twagukoreye urutonde rw’abakobwa bavugisha benshi kubera amafoto yabo basangiza ababakurikira yuje uburanga n’ikimero bivugisha benshi.

1. Yolo The Qween

Yolo The Qween n’umwe mu bakobwa bafite ubwiza n’ikimero bivugisha benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo dore ko bivugwa ko ubu yaba ari mu rukundo n’umuhanzi ukomoka mu Leta z’unze ubumwe z’Amerika Drake wahoze ari umukunzi wa Rihanna.


2. Uwicyeza Pamella

Uwicyeza Pamella ni umukobwa wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 avugwaho na benshi kubera uburanga budasanzwe n’imiterere bikivugisha benshi, kugeza ubu Pamella ari mu rukundo n’umuhanzi The Ben bamaze gusezerana imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo.


3. Miss Mutesi Jolly

Miss Jolly n’umwe mu bakobwa ugira amafoto akundwa hano mu Rwanda ndetse nawe kuva yatorwa yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye cyane mu bitegura amarushanwa y’ubwiza haba mu Rwanda ndetse no muri Africa.


4. Uwase Muyango Claudine

Miss Muyango yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 ndetse aza no kwegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugira amafoto meza, kugeza ubu n’umubyeyi w’umwana w’umuhungu yabyaranye n’umukinnyi w’umupira uzwi nka Kimenyi Yves kuri ubu babana nk’umugore n’umugabo nubwo batigeze basezerana haba imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana.



5. Shaddyboo

Mbabazi Shadia(Shaddyboo) ni umwe mu banyamideri bamamaye hano mu Rwanda ndetse n’umwe mu Banyarwanda bakurikirwa n’abantu benshi ku imbugankoranyambaga, akunze kugaragara yagiranye urugwiro n’ibyamamare muri muzika hano muri Afrika nka Diamond, Davido ndetse n’abandi.

6. Dabijou

Umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Dabijou ku mbugankoranyambaga ni umwe mu bavugisha benshi kubera uburanga n’ikimero.

Mu minsi ishize inkuru zabaye nyinshi kuri uyu munyarwandakazi ubwo byavugwaga ko ari murukundo na Harmonize icyakora nyuma biza kumenyekana ko ari inshuti bisanzwe ntawundi mubano wihariye bafitanye.


7.Muligande Lauryn

Lauryn ni umwe mu bakobwa bafite ubwiza butangarirwa na benshi bamubonye ku mbugankoranyambaga, uretse kuba yishimirwa cyane ku mbugankoranyambaga agaragara nk’umuntu utuje ndetse ntanubwo akunze kugaragara mu bikorwa byinshi by’imyidagaduro.


8. Kate Bashabe

Kate nawe ni umwe mu bakobwa bazwi cyane bitewe n’uburanga bwe n’ikimero bivugisha benshi akarusho agakunda kugaragara mu bikorwa byinshi byo gufasha bituma arushaho kwigarurira imitima ya benshi.

9.Sacha Kate

Sacha Kate n’izina rimaze kumenyekana cyane kubura amafoto asangiza abamukurikira yishimirwa na benshi kubera uburanga n’ikimero bimuranga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger