AmakuruPolitiki

IFOTO y’UMUNSI: Mayor w’akarere ka Ngoma yagaragaye n’abaturage bakubura ku muhanda

Meya w’akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasiriazuba, yagaragaye ku mafoto ari gukubura ku muhanda yifatanyije n’abaturage ayoboye.

Ibi byakozwe ubwo hari habaye igikorwa cy’isuku muri gahunda yiswe ‘Igitondo cy’Isuku’ yitabiriwe n’Uyu muyobozi w’aka Karere, aho we n’abaturage batuye mu mujyi wa Kibungo bakoze igikorwa cyo gukubura mu nkengero z’umuhanda.

Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ugushyingo 2022 ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yagaragaye ari kumwe n’abatuye muri uyu Mujyi bakora isuku.

Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko iki gikorwa kiswe “Igitondo cy’Isuku” cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kene, cyabere mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma.

Ubutumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugira buti “Umuyobozi w’Akarere, Niyonagira Nathalie yifatanyije n’abatuye mu mugi wa Kibungo bakubura mu nkengero z’umuhanda munini, imbere y’inyubako z’ubucuruzi no gutunganya ubusitani.”

Ubu butumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, buherekejwe n’amafoto agaragaza Umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage bakubura ku nkengero z’umuhanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger