Amakuru ashushye

Icyo Oda Paccy avuga ku kuba benshi bakomeje kwifotoza bamwigana

Umuhanzikazi Oda Paccy yatangaje ko afite imishinga myinshi ari gutegura  ndetse anavuga ku mafoto akomeje gukwira abantu benshi bamwigana.

Mu kiganiro na Teradig News Oda Paccy yatangaje ko afite imishinga myinshi mu minsi iri imbere ndetse akaba ateganya gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo yise Order aherutse gushyirira hanze amafoto ayitegura bigateza impagarara.

Ati”Video y’iyi ndirimbo nasohoye uyu munsi nafatanije na Urban Boyz nise Order arajya hanze mu minsi ya vuba, mfite imishinga myinshi ir’imbere izakurikira uyu w’iyi ndirimbo. Mfite n’indi mishinga myinshi mfite muri Tanzania”

Umunyamakuru amubajije uko ari gufata inkubiri y’abantu bari kumwigana bifotoza bikinze amakoma, avuga ko nawe yabibonye kuriya kandi  akaba nta ruhare yabigizemo. Avuga ko  nta byinshi kubijyanye n’uko byaba byaramushimije cyangwa bikaba bimubabaje.

Iyi foto ejo hashize yari yateje impagarara kuri Instagram abanyamakuru barimo Uncle Austin, akaba n’umuhanzi, Arthur Nkusi, Anita Pendo n’abandi nabo bakoze hashtag bari  bise “ #OdaPaccyChallenge” yari yakwiye impande zose z’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

 

Oda Paccy aherutse gutangaza byinshi ku mafoto ye avugwaho kwiyandarika no kutubaha umuco, yavuze  ko abavuga ko yataye umuco atazi aho babikura.

Uyu mukobwa ufite umwana w’umukobwa yabyaranye na Producer  Lick Lick, yatangaje ko kuba yifotoza kuriya nta kibazo we abibonamo cyane ko akazi akora kamusaba kwifotoza, aha yabajije umunyamakuru ati “ese wowe amafoto yo muri 2009 niyo ugikoresha? ” nanjye rero biriya mbikora mu rwego rwo gukomeza gukora akazi kanjye neza.

Ahawe urugero rwa bamwe mu bahanzikazi bakunda kwambara bikwije kandi bakaba bakundwa n’imbaga nyamwinshi barimo nka Adele , uyu muhanzikazi yatangaje ko buri wese aba afite uburyo akorama akazi ke kandi buri wese mu muziki akaba agira imikorere ye .

Inkuru bijyanye: Oda Paccy yifotoje yikinze ikoma ku gitsina(Ifoto)

Ifoto ya Oda Paccy iherutse guteza impagarara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, yaje ari integuza y’indirimbo yasohoye uyu munsi yafatanije na Urban Boys bise “Order”
Uncle Austin ari mu bafashe iya mbere mu bazanye inkubiri yo kwifotoza abantu bikinze amakoma
Umuhanzikazi ‘Oda Paccy’ ukomeje kuvugisha benshi

ORDER, INDIRIMBO NSHYA YA ODA PACCY YAHURIYEMO NA URBAN BOYZ

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger