Imikino

APR FC yatangaje ko nta gahunda yo gukuraho Jimmy Mulisa ifite

Ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje amakuru yavugaga ko igiye kugura Masoudi Djuma akaza kuyitoza kubera ko Jimmy Mulisa ari gutanga umusaruro udahwanye n’uwari umwitezweho.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu APR FC yatangaje ko amakuru yo kuzana Masoudi ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko Jimmy Mulisa akiri umutoza mukuru w’iyi kipe.

Mwiriwe neza. Ikipe ya Apr Fc iranyomoza amakuru y’ibihuha avuga ko ishaka cyangwa yumvikanye nu mutoza Masud Juma. Ngo kugira ngo asimbure umutoza Jimmy Mulisa! Ayo makuru ntabwo ariyo kandi nta gahunda ihari yo gukuraho umutoza Jimmy Mulisa.

Jimmy Mulisa yari yiteze kongererwa amasezerano ubwo yagombaga kwegukana igikombe cya Agaciro Championship cup, gusa ntibyaje kumuhira kuko ku mukino wagombaga kumuha aya mahirwe yaje gutsindwa igitego kimwe ku busa akanganya amanota na AS Kigali na Rayon Sports haba tombola y’igikombe Rayon Sports ikacyegukana.

Uyu mugabo yari yitezweho kwihesha amahirwe ya nyuma yari asigaranye ubwo yagombaga nibura gutsinda ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cya Super Cup kiruta ibindi mu Rwanda ariko ntibyamuhiriye kuko ku mukino wabereye i Gisenyi kuwa 23 Nzeri 2017 ukaza guhagarara ku munota wa 63 bitewe n’ikibazo cy’amatara yazimye,  yari yatsinzwe ibitego bibiri ku busa.

Ubwo uyu mukino wasubukurwaga ku itariki 27 , Jimmy Mulisa n’ikipe ye nta kintu gishya bigeze bakora kuko umukino warangiye n’ubundi ari ibitego bibiri bya Rayon Sports  ku busa bwa APR FC, Rayon Sports yegukana igikombe ityo.

Ibi byiyongera kukuba uyu mugabo atarabashije kwegukana igikombe cya Shampiyona umwaka washize ndetse akanitwara nabi mu mikino yahuzaga amakipe yabaye aya mbere iwayo kuko yavuyemo rugikubita.

Kuri ubu amahirwe menshi yo gutoza APR FC arahabwa Masoudi Djuma wahoze atoza Rayon Sports akaza kuyivamo kubera kwinubira igitutu cy’abafana n’abakuriye iyi kipe bahorana ibindi bibazo byinshi yavuze ko atazatangaza vuba gusa yemeza ko mu gihe cyiri imbere azavuga ikintu nyakuri cyamukuye muri Rayon Sports.

N’ubwo ubuyobozi bwa APR FC bwamaganye aya makuru hari ibihamya bimwe bigaragaza ko Jimmy Mulsa ashobora kugirwa umutoza wa kabiri kuko kugeza ubu atarongererwa amasezerano ye yo kuba umutoza mukuru muri iyi kipe.

https://teradignews.rw/2017/09/27/amahirwe-ya-jimmy-mulisa-yo-kuguma-gutoza-apr-fc-aragerwa-ku-mashyi/

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger