Yashimye Imana ko yamukijije indwara ahita ahabwa akato
Umugabo yagiye gutambutsa ishimwe mu rusengero ku Cyumweru:
Ati ndashima Imana ko nari maranye iminsi ubwandu bwa Ebola ariko ubu ikaba yarayinkijije, Amen
Arangije ashaka guhereza mikoro uwari umukurikiye ariko undi yanga kuyakira, ati jye nta shimwe mfite uyu munsi, yihereze Mwarimu.
Mwarimu ati si jye ushinzwe iby’amashimwe, yihereze Umushumba.
Umushumba ati Mwene Data, iyo mikoro ni iyawe. Ni impano Itorero ryakugeneye, ushobora kuyitahana iwawe.😂😂😂