AmakuruImikino

Icyo FERWAFA ivuga kuri ruswa bivugwa ko yashatse guha uwasifuriye Amavubi na Cote d’Ivoire

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ribabajwe cyane n’ibyavuzwe n’umusifuzi ukomoka muri Namibia wasifuye umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika Amavubi yatsindiwemo i Kigali na Cote d’Ivoire ibitego 2-1.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa 09 Nzeri wasifuwe na Jackson Pavaza ukomoka muri Namibia, mu gihe bagenzi be barimo David Shaanika, Shoovaleka Nehemia na Matheus Kanyanga bari bamwungirije.

Nyuma y’uyu mukino, Pavaza wari umusifuzi hagati mu kibuga yatanze ibirego by’uko FERWAFA yaba yaragerageje kumuha ruswa nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Namibia cyitwa NamibianSun.com.

Itangazo FERWAFA yasohoye rirebana n’ibyo ishinjwa.

Ku wa 07 Nzeri 2018, nyuma y’inama itegura umukino yabereye ku kicaro cya FERWAFA yayobowe na komiseri w’umukino Mike Letti wo muri Uganda, abasifuzi bane b’abanya-Namibia basifuye uyu mukino bishyuwe amadorali 247 nk’inyongera ku bindi nkenerwa bagombaga gukenera, nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Namibia(NFA) nk’uko kandi ingingo ya 36 n’iya 37 mu mategeko agenga ijonjora ry’igikombe cya Afurika zibivuga.

Gusa aba basifuzi bavuze ko hari andi mafaranga y’urugendo bishyuye baza i Kigali na yo bagomba gusubizwa.

Ku wa gatandatu tariki ya 08 Nzeri, ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze umunsi wose mu nama rusange y’abanyamuryango ba FERWAFA yabereye muri Hotel Mille Collines.

Iyi nama rusange yarangiye mu gicuku cyo ku cyumweru tariki ya 09 ari bwo komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA Eric Ruhamiriza yamenyeshejwe n’umusifuzi Pavaza akoresheje amagambo ye ndetse n’ubutumwa bwo kuri WhatsApp ko hari amadorali 237 basigaye batishyuwe. (Ruhamiriza yatekereje ko aya mafaranga ari aya buri musifuzi.)

Ku cyumweru tariki ya 09 Nzeri 2018, Ruhamiriza ari kumwe n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Uwayezu Francois Regis, bateguye amadorali 948 yagombaga kugabanywa aba basifuzi bose bane aho buri umwe yagombaga kwishyurwa amadorali 237. Hanyuma aba bayobozi 2 ba FERWAFA baje kujya kuri Hotel Mille Collines ku cyumweru mu gitondo, saa tanu z’amanywa, bahurira n’abasifuzi mu ruhame, mu busitani bwa hotel, babaha amafaranga yabo nk’uko bari bayasabye.

Aha ni ho Pavaza yahereye ashyira igitutu ku bayobozi ba FERWAFA avuga ko amafaranga bari basabye ari amadorali 237 aho kuba 948 FERWAFA yari yateguye.

Abayobozi ba FERWAFA bamugiriye inama yo gukomeza imyiteguro yo gusifura umukino wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda n’igice, hanyuma ibyo kubishyura amadorali 337 bikaza gukorwa nyuma y’umukino kuko abayobozi 2 ba FERWAFA batari bigeze bayahindura nk’uko byari byasabwe. Pavaza yemeye kwishyurwa nyuma y’umukino.

Hanyuma ubwo yavaga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali asubira iwabo mu ijoro ryo ku cyumweru, Pazava yahawe anasinyira ko yakiriye amadorali 237 mu maso ya komiseri w’umukino Mike Letti.

Muri rusange icyabayeho ni ukutamenyesha neza amafaranga ya nyayo Pazava yari yabwiye Ruhamiriza mbere kugira  ngo adatwarwa nka ruswa nk’uko byarezwe n’uyu musifuzi w’umunya-Namibia.

Kubera ubumenyi buhagije ku mategeko ya CAF, FERWAFA ntishobora kandi ntizanigera igira uruhare muri ruswa iyo ari yo yose n’ukuntu yangiza ubupfura n’ubunyamwuga bw’umupira w’amaguru.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger