Imyidagaduro

Ibya Peter Okoye utegerejwe i Kigali mu gitaramo ku cyumweru biracyari urujijo

Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P Square gahunda yari afite yo kuza gutaramira Abanyarwanda kuri iki cyumweru ikomeje kuba amayobera mu gihe igitaramo kibura amasaha make ngo kibe.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko uyu munya Nigeriya azafatanya n’abahanzi bakomeye bo hanze ndetse n’abandi ba hano mu Rwanda mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushikiriza ibihembo Madame Helen Johnson wahoze ayobora Liberia, mu bahanzi bari guturuka hanze y’u Rwanda harimo uyu Peter Okoye , Sauti Sol, Riderman, Charly na Nina, Mani Martin, Phiona Mbabazi na Yemba Voice bose bakazaba bacurangirwa n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Muzika ryahose ku Nyundo.

Kugeza ubu mu gihe igitaramo kibura umunsi umwe gusa ngo kibe kuko kizaba kuri iki Cyumweru taliki ya 29 Mata 2018 muri Kigali Convention Center , abahanzi bazaturuka hanze ni itsinda rya Sauti Sol gusa hakaba hari hategerejwe Peter Okoye ariko indege ikamusiga ntahagere mu gihe Youssou Ndour wagombaga gufata indege imuzana i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 yasubitse urugendo bitewe n’urupfu rw’uwamucurangiraga gitari.

Sauti Sol igizwe n’abasore bane , Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno ubacurangira gitari bageze  i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Peter Okoye ukoresha izina rya Mr P muri muzika nyuma yo gutandukana na mugenzi we Paul Okoye agahitamo gukomeza umuziki ari wenyine  yagombaga kugera i Kigali saa cyenda azanwe n’indege ya Quatar Airways ariko ntiyahageze, abategura iki gitaramo bari bavuze ko azana na Rwandair ya saa tatu z’ijoro ryo kuwa Gatanu taliki ya 27 Mata .

Ku isaha ya Saa tatu z’ijoro  indege yari ivuye I  Lagos muri Nigeria yahageze ariko nanone itazanye n’uyu munya Nigeriya . Ahagana saa yine n’iminota mirongo ine  ni bwo hatangajwe amakuru ko uyu muhanzi yagombaga kuhagera mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu . Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu hari hategerejwe Peter Okoye nanone  nabwo indege yamusize.

Muri iki gitaramo cyigondera buri wese dore ko kwinjira ari Ubuntu, kizitabirwa n’abayobozi banyuranye barimo abayobozi b’ibihugu binyuranye ku mugabane wa Afurika ndetse na Mo Ibrahim nyiri ubwite uzaba yatanze igihembo.

Sauti Sol yageze I Kigali

Kuva igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cyatangira gutangwa mu 2006, kimaze gushyikirizwa abantu inshuro enye gusa, kuko ubusanzwe gihabwa abahoze ari abayobozi ba za leta na Guverinoma muri Afurika bavuye ku butegetsi, batowe mu binyuze muri demokarasi, bakubahiriza manda zigenwa n’Itegeko Nshinga. Gusa bitewe n’inkubiri imaze imyaka muri Afurika ubwo abayobozi bagendaga bakurwaho batarangije manda, mu myaka itatu ishize cyari cyarabuze ucyegukana kuko uheruka yari Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia, wagihawe mu 2014.

Iki gihembo gitangwa n’umuherwe Dr Mohammed Ibrahim, Umunya-Sudani uzwi cyane mu gucuruza telefoni akagira na Sosiyete y’Itumanaho ya Celtel. Gifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika atangwa mu myaka 10, hakiyongeraho n’ibindi bihumbi 200 by’amadolari uwacyegukanye ahabwa buri mwaka kugeza apfuye.

Icyakora aya atangira gutangwa nyuma y’iriya myaka 10. Ahabwa kandi n’andi ibihumbi 200 by’amadolari buri mwaka yo gukoresha mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro.

Nyuma yo kuyobora Liberia mu gihe cy’imyaka 12, Ellen Johnson Sirleaf asanze abandi bayobozi bagihawe biyongera kuri Pohamba, barimo Pedro Pires wa Cap Verde (2011), Perezida Festus Mogae wa Botswana (2008) na Joaquim Chissano wa Mozambique (2007). Ibi bivuze ko imyaka ya 2009, 2010, 2012, 2013 na 2015 kitigeze gitangwa bitewe no kubura ugikwiriye nk’uko byatangajwe na Komite ishinzwe gutegura iki gihembo cyitiriwe Mo Ibrahim, ubu ikuriwe na Salim Ahmed Salim.

Abategereje Paul Okoye ubanza amaso arahera mu kirere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger