AmakuruUrukundo

Ibimenyetso bitanu (5) bizakwereka ko umugore wawe yakubaka urugo rugakomera

Kubaka urugo n’inshingano zikomeye zigirwamo uruhare rukomeye na babiri mubarwubatse kugirango rushinge imizi, rube urugo rukomeye. Umugore niwe uza ku isongo mukubaka urugo dore ko bivugwa kandi bikemezwa na besnshi ko “umugore ko ariwe mutima w’urugo”

Umugore nka mutima w’urugo  dore ibimenyetso bitanu bizagufasha ku kwereka ko umugore wawe cyangwa uwo mugiye kurushingana azavamo umugore mwiza wakubaka urugo rugakomera.

1. Gukabya  gusenga cyane

Muri rusange gukunda gusenga  si bibi  ariko iyo bikabize birasenya kubana n’umugore wirirwa mubyumba by’amasengesho akararayo , ntamwanya agira wo kuba murugo aba yagiye mumateraniro . Gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane iby’urukundo. Kuri we urukundo ni inshingano.Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa amakimbirane.

Gusiba misa ni icyaha kitababarirwa, imvura yaba igwa muragenda. Mu nzu nta kindi, Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe uta umwanya ngo uramushaka ngo mubane.

2. Utanyurwa n’imibonano mpuzabitsina

Iyo bigitangira biba ari byiza. . Yifuza ko muryamana inshuro nyinshi ku munsi. Bene aba bakobwa  hari abo usanga bakunda kwiha akabyizi kenshi n’umuntu umwe, n’abakunda uwo murimo iyo bawukoranye n’abantu barenze umwe.ariko niyo wagira gute uzasanga nyuma ubushake bwe utabushobora, Uko byagenda kose bombi nta n’umwe wowe ubwawe musore/mugabo wabasha. Byanze bikunze igihe udahari azaguca inyuma.

3. Ntajya akura mu mutwe

Hari umukobwa /umugore usanga ari mukuru  ariko imyifatire ni nk’umwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba, mu rukundo ntazi icyaricyo ni uku mujyana aho ushaka. Mu by’ukuri icyo uyu akeneye ni se wo kumurera si umugabo wo kumurongora. Gusa ni ‘abana beza’ kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka koko uyu mureke abanze akure amenye icyo akeneye.

4. Niwe wifuza gutegeka

Uyu mukobwa akunda gutegeka ngo ibintu bigenda  uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe  cyangwa murugo azaguhindura irobo (Robot) umukozi we. Umunsi wa mbere  ni mupanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati “Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze”.

Uyu numugira umugore   azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n’ugushaka kwe ntatinya no kugukora munsi y’amatwi.

5. Yirirwa mu birori

Hari abakobwa usanga  iminsi yose yarayigize  imwe imibyizi na wikendi (weekend) kuri we birasa. Usanga yirirwa mu masoko akomeye ashaka imyenda myiza ihenze yo gusohokana. Ugasanga iyo gusohokana ni myinshi  kurusha iyo akorana. Uyu bigara ko akazi ko murugo atagakozwa, ntikaba kamureba. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, aho utbyiniro n’utubari dushya turi, hoteli byose niwe ubimenya mbere.

Niba koko ufite gahunda yo kubaka urwawe rugakomera ibi byagusha guhitamo uwo murwubakana. kubafite uyi mico nabo byaba byiza uhinduye ukamenya uko zubakwa niba ufite gahunda y’urugo ruzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger