AmakuruPolitiki

Ibikomerezwa muri Politiki ya Amerika bikomeje koherezwa ibisasu byihishe mu butumwa bari koherezwa

Ubwoba ni bwose muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kubera ibisasu bikomeje kohererezwa abantu batandukanye kandi bakomeye muri kiriya gihugu cy’igihangange ku Isi.

Muri abo bakomeje koherezwa ubutumwa burimo ibiturika barimo Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, Hillary Clinton wabaye Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga, ndetse akaba yari aherutse kwiyamamariza kuyobora Amerika .umuherwe George Soros, uwahoze ayobora CIA John Brennan, uwahoze ari Intumwa Nkuru ya Leta Eric Holder,Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, umukinnyi wa Filime Robert de Niro,  no  ku biro bya CNN mu Mujyi wa New York.

Ibi biturika byose, biri koherezwa mu buryo bumwe kansi byose bimeze kimwe. Nta muntu n’umwe urakomeretswa n’ibi bisasu gusa byateye impungenge ko hashobora kuba imvururu zishingiye kuri politiki.

Ubu butumwa bwose bwoherejwe buri mu ibahasha y’umuhondo ndetse buriho aderesi y’umudepite Debbie Wasserman Schultz nubwo izina rye ryanditse nabi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ibindi bituruka bivugwa ko byari byohererejwe umukinnyi rurangiranwa muri sinema, Robert de Niro, nabyo byabonetse ntacyo birangiza. Kugeza ubu ibiturika icyenda ni byo bimaze gutahurwa byohererejwe abantu batandukanye nanubu urutonde rwabo bose ntirurajya ahagaragara.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba yihishe inyuma y’ubu butumwa burimo ibi biturika buri koherezwa hifashishijwe iposita hariho umuntu bugenewe

GusaFBI yasabye abanyamerika ko umuntu ubonye ubu butumwa yihutira kubimenyesha inzego z’umutekano, agakura ibindi bintu hafi yabwo kandi akirinda kubukozaho intoki. Ubukojejeho intoki arasabwa kwihutira kujya gukaraba

Iki cyari cyoherejwe kuri Hillary Clinton
Iki cyari cyoherejwe kubiro bya CNN i New York

Barack Obama na Hillary Clinton nabo biherejwe ubutumwa burimo ibyo bisasu mu ngo zabo

umukinnyi wa Filime Robert de Niro
Eric Holder wahoze ari Intumwa Nkuru ya Leta
Umuherwe George Soros nawe yoherejwe kuri ibi bisasu
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden
Twitter
WhatsApp
FbMessenger