Iyobokamana

Ibigwi n’amateka bya Sinach ugiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi ukomeye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba yaranamenyekanye cyane mu ndirimbo I Know Who I am , Sinach, agiye kuza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo Easter Celebration.

Uyu ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Sinach umaze kumenyekana ndetse no gukundwa muri Nigeria no muri Afurica muri rusange, mu gihe kitagera no ku cyumweru arataramira  Abanyarwanda mu gitaramo Easter Celebration kizabera muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera.

Yitwa Osinachi Kalu , yavutse tariki ya 30 werurwe 1977 avukira muri Leta ya Lagos muri Nigeria. Sinach akibyiruka nibwo yabaye umu Kristo. Yatangiye kuririmba mu myaka ikomeye ndetse yinjira no muri korali yo mwitorero rye rya Christ Embassy riherereye i Lagos muri Nigeria.

Umuyobozi w’iri torero niwe waje kuvumbura impano ye yo kuririmba nyuma aza kumugira umuyobozi mukuru wabaramya muri Believers love world,  Ubu Sinach afite imizingo y indirimbo 8 afite iyitwa Chapter one,I’m blessed, Shout it loud, From glory to glory, the name of Jesusn’izindi,  uyu muhanzikazi ari mu bahanzi bahimbaza Imana bakunzwe ku rwengo rwo hejuru , indirimbo ze zikunzwe cyane harimoiyitwa  I know who I am, way maker, He did it again.

Sinach arubatse kuko yakoze ubukwe ku wa 28 Kamena 2014, maze asezerana kubana akaramata na Pastor Joseph Ogbu basezeranira murusengero rwa Christ Embassy,  magingo aya ,  Sinach akaba akorana n’inzu itunganya umuziki [label] ya Love world music.

Sinach n’umugabo we

Ubuhanzi bwe no gukundwa bimaze kumuhesha ibihembo byinshi , mu 2011 yatwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka w’indirimbo zaririmbiwe Imana [Best gospel artist of the year] ibindi yatwaye ni   Nigeria entertainment Awards 2012,  West Africa best female vocalist na Best hit single mu bihembo bya Love world award 2013. Yanatwaye kandi ibindi nka  Best female gospel artiste of the year, Best song of the year, na best Female vocal Mu bihembo bya  Nigeria Gospel music Awards 2016 anatwara kandi igihembo cya  Best gospel Artiste muri The AFRIMMA Awards .

Ku itariki ya  01 Mata 2018 ni bwo uyu muhanzikazi azataramira abanyarwanda mu gitaramo azahuriramo na Israel Mbonyi,Aime Uwimana na Patient Bizimana ari nawe wateguye iki gitaramo cya Easter Celebration. Iki gitaramo kikazabera muri Parikingi ya Stade Amahoro guhera saa cyenda zumugoroba.

Josiane Uwineza@Teradignews.rw

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger