AmakuruAmakuru ashushye

I Rusizi harashakishwa umugabo wasambanyije abana be akabangiza imyanya myibarukiro

Mu karere ka Rusizi harashakishwa umugabo utuye mu Murenge wa Nzahaha uregwa gusambanya abana be babiri b’abakobwa umwe w’imyaka 11 undi afite imyaka 8, bavuga ko aya mahano yayakoraga igihe yaza yasinze ubwo umugore we yabasigaga mu rugo akajya kubyara kwa muganga.

Uyu mugabo ukora akazi ko gutwara abagenzi na Taxi voiture, akekwaho gusambanya mu bihe bitandukanye abana babiri b’abakobwa babwiye TV1 ko ibi yari amaze igihe abikora yabitangiye mu mezi umunani ashize.

Umwe muri aba bana b’abakobwa yavuze ko bari baranze kubivuga kuko yari yarabateye ubwoba avuga ko azabica  nibaramuka babivuze , Umwe ati “Yaratubwiraga ngo ntituzabivuge nituramuka tubivuze azatwica.’’

Umwana umwe w’imyaka 11 ubyarwa n’umugore wa mbere w’uyu mugabo gusa ngo bakaba baratandukanye uyu mwana yahoraga abwira mukase ko se ajya abasambanya  uyu mugore akanga kubyemera ngo kuko yakekaga ko uyu mwana w’umukobwa yaba ari guharabika Se.

Mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri nibwo uyu mugore yafatiye mu cyuho umugabo we, ari gusambanya aba bana aba nku kubiswe n’inkuba umugabo amubonye baragundagurana umugabo ashaka ku mukingirana mu nzu byanze umugabo ahita atoroka.

Ikigo Nderabuzima cya Islamic Bugarama, cyasohoye impapuro z’ibizamini byo kwa muganga bigaragaza ko aba bana basambanyijwe ndetse bakanakomeretswa mu myanya ndangagitsina. Kugeza ubu uyu mugabo ntaratabwa muri yombi Polisi ikaba ikiri kumushakisha.

Ingingo 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, uwabikoze ahabwa igihano igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger