AmakuruImyidagaduro

Huye: Cecile Kayirebwa ntakitabiriye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, yasimbujwe abandi bahanzi

Nyuma y’uko hari hamaze iminsi bizwi ko Cecile Kayirebwa azataramira abakunzi b’umuziki nyarwanda batuye i Huye, amakuru ahari ni uko uyu muhanzikazi atakigiyeyo ndetse akaba yamaze gusimbuza abandi bahanzi.

Hamaze iminsi haba ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, ibi bitaramo bizenguruka igihugu byatangiriye i Musanze, bikomereza i Rubavu ahatahiwe hakaba ari i Huye.

Iki gitaramo kizabera kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga cyari kuzagaragaramo n’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa , gusa ariko nkuko bigaragara mu itangazo EAP itegura ibi bitaramo yashyize hanze.

Iri tangazo rivuga ko  abareberera inyungu Cecile Kayirebwa bagiranye ibiganiro na  EAP bakababwirwa ko Kayirebwa atakwitabira iki gitaramo bitewe n’umunaniro afite ndetse akaba atemerewe gukora ingendo ndende. Ibi byatumye Orchestre Impala na Clarisse Karasira bongerwa ku rutonde rw’abahanzi bazataramira i Huye.

Iri tangazo riragira riti: ” Nyuma y’ikiganiro ubuyobozi bwa EAST AFRICAN PROMOTERS bwagiranye n’abarebera inyungu za Cecile KAYIREBWA, buramenyesha abakunzi ba Iwacu Muzika Festival by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Huye ko umuhanzi Cecile KAYIREBWA atakitabiriye igitaramo cya IWACU MUZIKA FESTIVAL ku bw’umunaniro afite akaba atemerewe gukora ingendo ndende. East African Promoters iboneyeho kumenyesha ko abahanzi; ORCHESTRE IMPALA na CLARISSE KARASIRA, bongerewe ku rutonde rw’abazataramira muri iki gitaramo kizaba tariki ya 13 Nyakanga 2019 muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye.”

Abandi bahanzi bazagaragara muri iki gitaramo ni Urban Boys, Dogg,Active, Rafiki, Victor Rukotana na Nsengiyumva (Igisupusupu), kwinjira ni  2 000Rwf mu myanya y’icyubahiro ahandi hose kwinjira ni ubuntu.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger