AmakuruImikino

Harry Kane yasinyanye na Tottenham amasezerano mashya

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Abongereza Harry Edward Kane yamaze kongera amasezerano y’igihe kirekire muri Tottenham asanzwe akinira, akaba yasinyanye na yo amasezerano y’imyaka itandatu azarangira muri 2024.

Ikipe ya Tottenham Hotspur yemeje aya makuru ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi mike iyi kipe inahaye amasezerano y’imyaka 5 mashya umutoza wayo Mauricio Pochetino.

Harry Kane yari afite amasezerano yari kuzarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022 yasinye muri 2016, gusa ikipe ya Tottenham yahisemo kuyongera mbere y’uko itangira gukinira kuri White Hart Lane nshya izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 62,000.

Uyu musore wifuzwaga cyane n’amakipe y’ibihangage arangajwe imbere na Real Madrid ni umwe mu nkingi za mwamba muri Tottenham, dore ko muri uyu mwaka w’imikino yayitsindiye ibitego 41 mu mikino 48 yayikiniye mu marushanwa yose, akaba muri rusange amaze kuyitsindira ibitego 140 kuva yayigeramo mu 2009.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger