AmakuruAmakuru ashushye

Hamenyekanye abari bari mu ndege ya RwandAir yakoze impanuka yerekeza Entebbe muri Uganda

Indenge ya RwandAir itwara abantu n’ibintu yaguye mu gishanga mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, yari itwaye abantu bagera kuri 60 barimo n’abashyitsi bagera kuri 20 bari baturutse I Kigali bitabiriye ibirori by’isabukuru y’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butakaka Lt ,Gen.Muhoozi Kainerugaba.

Indege ya RwandaAir WB464 yari iturutse I Nairobi ,yari igeze ku kibuga cy’indenge cya Entebbe saa kumi n’imwe n’iminota 31 za Mugitondo ,ubwo yagerega ikibuga ikagwa mu gishanga nyuma y’uko umupilote yabuze udutara tumufasha kubona ikibuga cyo kugwamo kubera igihu cy’inshi cyari mu kirere..

Nibura 20 mu bantu bagera kuri 60 bari muri iyi ndege nk’uko tubikesha Daily Monitor , ni abashyitsi ba Lt Gen Muhoozi Kainerugaba bari baturutse i Kigali bitabiriye isabukuru y’imyaka 48 y’uyu muhungu wa Perezida Museveni iteganyijwe ku wa 24 Mata.

Tariki ya 18 Mata 2022, nibwo Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka , abinyuije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko mu birori byo kwizihiza isabukuru ye, Nyampinga w’u Rwanda wo muri 2016, Mutesi Jolly nawe ari umwe mu batumiwe bazabyitabira Ikirori k’isabukuru ye yamavuko.

Aho yagize ati” “Jolly Mutesi ,wabaye nyampinga w’u Rwanda , Inshuti yanjye ya kera , nawe azaba ari mu birori by’isabukuru yanjye, tuzagirana ibihe byiza.”

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ndetse akanaba imfura ya Perezida Yoweri Museveni azizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko.ariko yakirwe ku meza na se Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuwa 24 Mata 2022 n’anandi banyacyubahiro bazaba bitabiriye ibyo birori, barangajwe imbere na Perezida Kagame w’u Rwanda Gen Muhoozi ubwe yamaze kwemeza ko azaza kumushyigikira.

Abahanzi barimo Masamba wo Mu Rwanda nabo muri Uganda barimo Jose Chameleone, Bebe Cool n’abandi bazaririmba mu birori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, kwinjira biza ari ubuntu ndetse kurya no kunywa nabyo bizaba ari ubuntu

Inkuru yabanje

Indege ya RwandAir yerekezaga Entebbe muri Uganda yakoze impanuka

Sorce: Daily Monitor

Twitter
WhatsApp
FbMessenger