AmakuruPolitiki

Gen Bosco Ntaganda yagiye gufungirwa mu Bubiligi

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, CPI, rwemeje ko Bosco Ntaganda wahamijwe ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyintambara agakatirwa imyaka 30 y’igifungo yoherejwe kurangiriza igihano cye mu Bubiligi.

Bosco Ntaganda w’imyaka 49 y’amavuko yahamijwe ibyaha byibasiye inyoko muntu byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka ya 1999 na 2000 akatirwa gufungwa imyaka 30, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu cyumweru gishize nibwo rwashyize ku mugaragaro itangazo ryemeza ko uwo mugabo yamaze kugezwa muri Gereza y’i Leuze-en-Hainaut yo mu Bubiligi aho agomba kurangiriza igihano yahawe.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru La libre belgique cyo mu Bubiligi, Umwanditsi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Peter Lewis mu itangazo yasohoye, yashimiye cyane Guverinoma y’Ububiligi ku musanzu n’ubushake yagize mu gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro.

Yagize ati” Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, CPI, ruha agaciro ubutegetsi bw’ibihugu ku musanzu wabyo mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bihano kandi turashimira byimazeyo ubushake n’ubufatanye bwa Guverinoma y’Ububiligi muri iki gikorwa.”

Bosco Ntaganda yahamijwe ibyaha 5 byibasiye inyoko muntu n’ibyaha 13 by’intambara birimo isambanywa ku gahato, ihohoterwa n’ishyirwa mu gisirikare ry’abana bato byakozwe n’ingabo yari ayoboye muri 2002 na 2003 muri Ituri aribwo umwaka ushize , CPI yamukatiye igihano gisumba ibindi cyo gufungwa imyaka 30.

Imibare itangwa n’imwe mu miryango itari iya leta igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 60 baburiye ubuzima mu ntambara yo kuva mu 1999 yashyamiranyije abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa DR Congo bari bayobowe na General Bosco Ntaganda wahoze mu ngabo za Congo, FARDC.

Yanditswe na Bazatsinda Jean Claude

Twitter
WhatsApp
FbMessenger