AmakuruAmakuru ashushye

Gasogi United yazamukanye na Heroes FC mu cyiciro cya mbere (ARPL)

Gasogi United ya Kakoza Nkuriza Charles (KNC)  akaba na nyiri Radio & TV1, ibonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League mu umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ibi Gasogi ibigezeho nyum gusezerera Sorwathe FC ku giteranyo cy’ibitego 2 . 1, dore ko umukino ubanza, Gasogi United yari yatsinze 1-0 i Kinihira , naho mu mukino wo kwishyura  ikaba yanganyije na Sorwathe FC  kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wabaye uyu munsi.

Usibye Gasogi United Ikipe ya Heroes FC nayo yakatishije itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere isezereye Etoile de l’Est bitewe n’igitego cyo hanze yayitsindiye mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabereye mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019.

Heroes na Gasogi United zikaba ari zo kipe zibonye itike y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2019-2020, ndetse aya makipe akaba ari yo azahura ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’icyiciro cya kabiri.

Ikipe izegukana igikombe izahabwa igikombe na Miliyoni eshatu (3.000.000 FRW). Iya kabiri izahabwa Miliyoni n’igice mu gihe iya gatatu izahabwa 500.000 FRW.

Ikipe ya Gasogi United nayo yageze mu cyiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League
Ikipe ya Heroes FC yakatishije itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere isezereye Etoile de l’Est
Twitter
WhatsApp
FbMessenger