Amakuru

Gakenke: umugabo yasanzwe mu mugezi yapfuye

Mu karere ka Gakenke, umurenge wa Rusasa mu mugezi hatowe umurambo w’umugabo  witwa Niyonzima Jean Pierre bivugwa ko yishwe akajugunwa mo n’abamaze kwivugana ubuzima bwe.

Uyu nyakwigendera bivugwa ko yaherukaga gukubitwa ijisho n’abo mu muryango we kuwa kabiri agiye gufata amafaranga agera ku bihumbi 250 Frw yari yasaguriwe ku cyamunara yari aherutse guterezwa, yavayo akabanza guca mu kabari k’ahitwa muri Gaseke hafi y’aho atuye.

Bikekwa ko Nyakwigendera Niyonzima yaba yarahitanwe n’abagizi banabi avuye muri ako kabari arimo gutaha iwe mu rugo nyuma yaho bagahita bamujugunya mu mugezi.

Ubuyobozi bw’akagari ka Rumbi nyakwigendera yari atuyemo bwemeza ko mu bimenyetso bigaragarira amaso ari uko uyu nyakwigendera yishwe kuko bamusanze azirikiye mu mufuka ndetse uwamuroshye ngo akanashyiramo ibuye kugirango yibire hasi mu mazi nk’uko Nsabimana Samuel uyobora aka kagari yabitangaje.

Uyu mugabo ngo si we wa mbere wiciwe muri aka gace muri ubu buryo, ahubwo ngo bisa nk’ibintu bimaze kuhaba akamenyero kuko ngo mu myaka itatu ishize muri aka gace hamaze kwicirwa  batanu muri ubu buryo.

Abatuye akagari ka Rumbi bahise basaba ubuyobozi ko bwarushaho kuvugurura uburyo bwo gucunga umutekano mu rwego rwo kwirinda gukomeza kuburira abantu muri ako gace.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger