AmakuruPolitiki

France: Polisi yakoresheje ingufu z’umurengera mu gukiza Macron abigaragambya

Polise yo mu gihugu cy’Ubufaransa iherekejwe n’ibimodoka birwanya ibisasu, yatatanyije abaturage bari bari kwigaragambya hafi y’ingoro ya Perezida Emmanuel Macron.

Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Ukuboza, abigaragambya barasaba ko imisoro y’ibikomoka kuri peteroli yagabanyuka.

Abigaragambya babarirwa mu bihumbi, bari bambaye udukote tw’imihondo biganjemo abatwara imodoka ntoya zizwi nka tax, basaba Macron ko yakwisubiraho akagabanya imisoro y’ibikomoka kuri peteroli kuko abatunzwe no gutwara izi modoka bavuga ko ari ugukandamiza ba rubanda rugufi.

Polisi yo mu mujyi wa Paris, yifashishije ibyuka biryana mu maso mu guhosha iyi myigaragambyo ndetse abagera ku 1 700 barafatwa barafungwa.

Abaturage bari biyemeje kwiyahura mu ngoro ya Perezida Macron bakamusohora ku buyo yumva ibyo abaturage bamusaba ariko Polisi iburizamo uyu mugambi.

Bigaragambyaga batera hejuru bati “Macron egura” bazenguruka ku ngoro ye yitwa Champs- Elysees.

Umuyobozi w’ujyi wa Paris, Emmanuel Gregoire,  yatangaje ko hangijwe byinshi kubera iyi myigaragambyo kuko bari benshi bikabije.

Kugeza ubu Perezida Macron ntacyo yari yatangaza.

Bifashishije ibimodoka by’intambara

Icyo bahuraga nacyo bamenaguraga

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger