AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Dr Oliver Mutukudzi yahishuye icyamufashije guhirirwa n’umuziki kugeza mu myaka 66

Umuhanzi Oliver Mutukudzi ufatwa nk’umunyabigwi ukomeye mu muziki w’Afurika yahishuye ikintu cyamufashishe guhirirwa n’umuziki akoze imyaka irenga 40 kuva yawitangira kugeza none.

Uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ndetse akaba ari naho akorera ibikorwa by’umuziki we, yavuze ko iyo umuntu akoze ikintu akagishyira mu nshingano ze atarebeye ku bandi nta kabuza y’uko agomba kugera ku nsinzi.

Yavuze ko icyamufashije kugera ku isonga rya byose, ari uko yakoze umuziki we kugiti cye ndetse agahanga udushya twe atagamije kugira uwo ahangana nawekuko iyo ahangana yari gukora ibisa n’ibyabo.

Yanavuze ko ibi yabigiramo inama umuhanzi uwariwe wese, ushaka gukomeza gutera imbere mu muziki no kwigwizaho abafana benshi ko icyo agomba gukora ari uko yashyira mu bikorwa ibitekerezo bye n’udushya twe atarebeye ku bandi.

Ati “Navutse ndi Oliver Mtukudzi, nkora ndi uwo ndiwe. Iyo nkora ntago mba nshaka guhangana n’umuntu n’umwe. Igihe uzagerageza kugira uwo uhangana nawe bizarangira utangiye kumwigana. Maze imyaka irenga 40 mu rugendo rwa muzika ngendera kuri ibyo kandi n’abandi bahanzi bashoboye kuba abo bari bo byabafasha.”

Uyu mukambwe ni umuhanzi w’indirimbo ziganjemo izomora imitima yababaye, izishishikariza abantu kwirinda ibyorezo n’iz’ivugira ikiremwamuntu harimo indirimbo yitwa Todii ivuga ku cyorezo cya SIDA ndetse yanamufashije kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi Oliver yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa kane taliki ya 25 Ukwakira 2018, gitegura igitaramo cya Jazz Junction azahuriramo na Bruce Melodie.

Mutukudzi yavuze ko yishimiye cyane gutaramira Abanyarwanda afatanyije n’umuhanzi Bruce Melody ukiri muto ugereranyije n’imyaka ye anavuga ko iki gitaramo yacyiteguye bihagije bityo ntakabuza kugeza kubantu ibintu bibereye ijisho.

Bruce Melodie nawe wavuze ko ashimishijwe no kuba agiye gutarama bwambere mu bitaramo bya Jazz Junction, yemeje ko yakoze imyitozo ihagije y’iki gitaramo kizaba ejo ku italiki ya 26 Ukwakira muri Selena Hotel. Cyateguwe na RG Consult itewe inkunga n’Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Rwanda.

Kwinjira bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw mu cyubahiro na 160 000 Frw ku meza y’abantu umunani. Biteganyijwe ko guhera 18:30 imiryango izaba ifunguye.

Oliver Mutukudzi na Bruce Melody bazataramira abakunzi ba Kigali Jazz Junction
Mutukudzi yavuze ko nta muhanzi ukwiye kurebera ku bandi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger