Amakuru ashushyePolitiki

Dr. Aissa Kirabo yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Ghana

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira yashyikirije Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Dr. Aissa Kirabo yashyikirije Perezida Nana Addo izo mpapuro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2020 mu Ngoro ye iherereye mu Murwa Mukuru Accra.

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yijeje Abanyarwanda n’Abanya-Ghana kuzarushaho kunoza inshingano yahawe ndetse anashimira Perezida Paul Kagame, wamugiriye icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri Ghana.

Mbere yo guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana, Dr Aissa Kirabo Kacyira yakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imiturire.

Inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana yazihawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki ya 15 Nyakanga 2019, ubwo hashyirwagaho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga.

Dr. Kacyira yayoboye Umujyi wa Kigali hagati ya 2006 na 2011, icyo gihe yari asimbuye Mutsindashyaka Théoneste. Uwo mwanya yawugezeho avuye no mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho yari Intumwa ya rubanda.

Ghana yahawe guhagarariramo inyungu z’u Rwanda ni igihugu gisanganywe umubano mwiza narwo. Stanislas Kamanzi ni we wari Ambasaderi warwo kuva ku wa 2 Kamena 2017.

Ghana n’u Rwanda bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger