Amakuru ashushyeImyidagaduro

Dore ukuri abenshi batamenye ku ifoto yazengurutse kuri Internet y’umugabo byavugwaga ko ariwe wakubise Mowzey Radio bikamuviramo urupfu

Radio Mowzey yakubitiwe mu kabare , nyuma y’icyumweru kimwe gusa ahagana mu gitondo cyo kuwa  1 Gashyantare 2018 yitaba Imana,mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018 Polisi yo mu gihugu cya Uganda yaje guta muri yombi umusore witwa Godfrey Wamala Troy ukekwaho icyaha cyo gukubita nyakwigendera. Kuva ubwo hasakaye  ifoto yuyu musore imugaragaza yakubiswe cyane bikabije, maze bituma dushaka imva n’imvano yiyi foto .

Iyi foto yasakaye ku mbugankoranyamabaga cyane mu masaha y’umugoroba ku munsi  Wamala Troy yari yatereweho muri yombi , abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bahise batangira guhererekanya iy’ifoto   yagaragazaga umugabo  wakubiswe cyane ku buryo yari yakomeretse bigaragara ko inkoni yakubiswe zari zimurembeje , abantu bavugaga ko  iyo foto ari iya  Troy wamala wagize uruhare rukomeye mu ikubitwa rya Radio ryanamuviriyemo urupfu. Bidatinze guhera ubwo nka Teradignews.rw twahise dutangira gushaka ukuri kuri iyo foto  dusanga ibyavuzwe ataribyo ahubwo byari ibihuha.

Abenshi bemezaga ko uyu ari Wamala Godfrey uzwi ku izina rya Troy

Iyi foto ntabwo ari iya Wamala Godfrey uzwi ku izina rya Troy ahubwo ni iy’umugabo  w’imyaka 42 witwa Joseph Muwonge , ngo imvano yo gukubitwa akamera kuriya byatewe nuko  mu ijoro ryo kuya 29 Mutarama 2018 yarafashwe ari gusambana mu modoka n’umugore ufite umugabo mu gace ka Ntinda muri Uganda.

Joseph Muwonge  yafashwe ari gusambanya umugore wa mugenzi we bakora akazi kamwe dore ko icyo gihe byabaga uwo mugenzi we yari hanze y’igihugu ku mpamvu z’akazi maze abenshi bazi umugore we babonye ari guhemukira uwo mugabo ntagutinzamo bahise batangira gukubita Joseph Muwonge bimuviramo gukomereka bikabije bahita banamuta aho ku muhanda barigendera.

Ntabwo rero iyi foto ari iya Wamala Godfrey kuko uyu ukekwaho gukubita Mowzey Radio bikanamuviramo gupfa , we yajyanwe na Polisi ajya gufungwa ndetse ku munsi w’ejo yagiye kwitaba urukiko asomerwa ibyaha aregwa ndetse anemeza ko imyirondoro ubushinjacyaha bufite ari iye maze ahita asubizwa muri Gereza ubu akaba afungiwe Entebbe muri Uganda.

Wamala Godfrey ntagikomere afite habe namba
Yafashwe ari gusambana niko gukubitwa akamera gutya …..bamwitiranyije n’uwakubise Radio

 

Gusambana byatumye akubitwa gutya
Uyu niwe Wamala Troy Godfrey ntaho ahuriye nuyu wagaragaye yakubiswe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger