Amakuru ashushye

DR-Congo: Kabila ntabwo azongera kwiyamamaza

Ibi byatangajwe na Lambert Mende, umuvugizi wa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Perezida Kabila, adateganya kwiyamamariza manda ya gatatu ndetse atazanatanga umukandida uzamusimbura mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Amakuru dukesha The Guardian avuga ko Mende usanzwe ari Minisitiri w’itumanaho, yavuze ko Kabila atazigera yiyamamariza indi manda nkuko benshi bari basanzwe babitekereza. Akomeza avuga ko igihugu cya Congo atari ubwami.

Yagize ati “Ubu ntabwo ari ubwami aho umwami ashyiraho umusimbura. Ni Repubulika ishingiye kuri demokarasi.”

Lambert Mende ati iki gihugu ntabwo ari ubwami

Ibi abivuze nyuma y’uko hari ibihuha byasakaye mu gihugu cyose  bivuga ko Kabila yaba ashaka guhindura Itegeko Nshinga ngo yiyamamarize manda ya gatatu cyangwa ashake umuntu we wa hafi ushobora kurengera inyungu ze.

Kuva ku butegetsi kwa Kabila hari abavuga ko bitewe n’igitutu mpuzamahanga kuko ubwo Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley, yahuraga na Kabila i Kinshasa mu Ukwakira, yamubwiye ko igihugu cye kitazemera ko amatora aba nyuma ya Ukuboza uyu mwaka.

Nkuko ingengabihe ya Komisiyo y’Amatora ibigaragaza, gutangaza abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika biteganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Hashize iminsi imyigaragambyo yarafashe indi ntera mu gihugu cya Congo aho n’abanyamadini batatinbye kujya mu byapolitike, mu minsi mike ishize , abagize idini Gatolika bari mari mu myigaragambyo i Kinshasa.

Perezida Joseph Kabila w’ imyaka 46 y’amavuko yagiye ku butegetsi mu 2001 asimbuye ise umubyara Laurent-Désiré Kabila. Imvururu za politiki muri RDC n’amakimbirane ashingiye ku moko bikomeje gutera impungenge ko iki gihugu cyasubira mu ntambara nk’izo mu myaka ya 1990 ubwo abenshi bicwaga n’inzara n’indwara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger