AmakuruUrukundo

Dore ibintu 6 ushobora gukora mu rukundo ukazahora wicuza

Hari ibintu bitandukanye abantu bakundana bakorana mu rukundo rwabo, bimwe bikaba bishobora gutuma urukundo rurushaho gukomera no kuryoha ariko hari n’ibyo wakora bigatuma ibyo witaga urukundo bivamo ikindi kintu kibi bitewe n’uburambe urumazemo.

Aya ni amwe mu makosa ugomba kwirinda hakiri kare mu rukundo  kugira ngo wirinde kuba wazagirwaho ingaruka mbi narwo.

  1. Gufata umukunzi wawe nk’ikigirwamana

Ushobora kumukunda ukamwimariramo ariko kumuha ubuzima bwawe bwose sibyo. Si umugore/umugabo wawe. Ni umukunzi wawe kandi mushobora isaha iyo ariyo yose kugirana ikibazo bikaba byaba ngombwa mugatandukana. Urakeka ko byakugendekera gute mutandukanye? Wumva ariryo herezo ryawe kuko wamufashe nk’ikigirwamana ndetse ukumva wava ku isi. Mukunde ariko mu buryo burimo ubwenge. Wimukunda buhumyi. Ejo byahinduka, gira amakenga.

  1. Kumarana igihe cyose

Ibi bijya gusa n’ingingo ibanza. Niba umukunzi wawe umurutisha akazi uri mu buyobe. Akazi niko kagufasha kubaho ubuzima bwa buri munsi. Niko kaguha agaciro mu bandi. Mukunde ariko mugihe gikwiriye. Urukundo umukunda ntirugomba kubangamira ibindi. Tugumye kurugero rw’akazi,numuha uyu mwanya ndetse no kukazi bikakuviramo kwirukanwa, nyuma mukaba mwatandukana wabigenza ute? Kora ikintu mugihe cyacyo. Wikwihunza umuryango, inshuti n’abavandimwe ngo ni uko wabonye umukobwa/umuhungu musigaye mukundana wumva wimariyemo. Ejo atazakwanga cyangwa ukabona impamvu ituma mutandukana ukabura byose.

  1. Gukoresha amafaranga y’umurengera

Abahungu nibo bakunze kugwa muri uyu mutego cyangwa ikosa. Gukunda umukobwa ntibivuze kwirarira no gusesagura. Kumumariraho ibyawe byose sibyo bituma agukunda cyane. Uko ukomeza kumuha no kumuteretesha amafaranga, ageraho akakubona nk’ikigega cyangwa umuterankunga we azajya avomaho aho kukubona nk’umukunzi we. Ese ko ntabikwifurije ,akwanze ayo mafaranga,izo telefoni zihenze cyane …wamutayeho bizagaruka? Ntuzasigara se nta n’urwara rwo kwsihima ngo nawe waraterese ntatinya kwita by’amafuti?

  1. Kurengera

Kumwandikira ,kumuhamagara n’ibindi nkabyo ukarenza urugero sibyiza. Uzatuma akurambirwa. Genera umwanya buri kintu. Kora imirimo ya buri munsi ikureba. Wikunda ngo urengere ukore n’ibidakorwa. Ibintu iyo bikozwe kurugero rwo hejuru bigira isura mbi.

  1. Gufuha cyane

Ndabizi ugiye kumbwira ko umuntu afuhira uwo akunda. Nibyo nanjye niko mbyemera. Navuze gufuha cyane ukarenza urugero. Nubigira gutya, uziyangiriza ubwonko ute umurongo w’ubuzima mbese muri make umutima wawe ujye uhora uhagaze. Mugirire icyizere nawe azakigenderaho. Numufuhira bikabije ejo akaguhemukira, n’abandi bose muzakundana uzajya uhora wumva ntakizere wabagirira ubihirwe n’urukundoa aho kurwishimiramo.

  1. Kuryamana nawe mbere yo kubana

Abakobwa nibo bakunda kwishuka ko gukorana imibonanao mpuzabitsina kenshi n’umuhungu ariko kumugaragariza urukundo. Ariko siko biri, Uko umuhata igitsina niko azagufata nk’igikoresho yifashisha mu kwishimisha, akubonemo biri hanze, ..nyuma bizarangira agiye kubana akaramata n’abandi bakobwa bafite umutima. Uzisanga warabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina nta rutangira kandi wari uziko uri kubikorera urukundo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger