AmakuruAmakuru ashushye

Dore ibihano bihabwa abafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije

Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 rivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2020, abantu barindwi bo mu karere ka Bugesera bafatiwe mu gikorwa cyo gutema ishyamba rya leta bakaritwikamo amakara. Aba bagabo bafatiwe mu ishyamba rya Gako riherereye mu murenge wa Mareba.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yavuze ko abo bafashwe ari uwitwa Sindihokubwabo Desire, Uriho Laurien, Habanabashaka Tharcisse, Nsanzabaganwa Oswald, Nizeyimana Claude, Nsanzabaganwa  Etienne na Hakizimana Fidele.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP), Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba uko ari barindwi bafashwe bamaze kwarura amakara yuzuye imifuka 11.

Yagize ati: “Abayobozi b’umurenge wa Mareba bahawe amakuru n’abaturage baturiye iryo shyamba ko hari abantu bajyamo bagatema ibiti bakabitwikamo amakara. Abayobozi nabo bahise bihutira guha amakuru Polisi, Polisi nayo ihita ikora igikorwa cyo kujya kubafata ari nabwo yahitaga ifata aba uko ari barindwi bafite aya makara bagiye kuyacuruza mu isoko rya Ruhuha riherereye muri ako karere.”

Nyamara Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gikorwa cyo gutera ibiti mu gihugu hose nk’inzira yo kurinda ibidukikije ndetse ikanakangurira buri wese kwirinda kutema amashyamba. Kubera ko iki gikorwa cyo gutera ibiti mu gihugu hose hari hagamijwe kugira ngo harwanywe isuri binafate n’ubutaka, akaba ariyo mpamvu leta inakangurira buri wese kwirinda gutema ibiti atabiherewe uburenganzira.

CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije, by’umwihariko ibikorwa byo gutema amashyamba. Aboneraho kandi kubasaba kujya bihutira gutanga amakuru y’abangiza ibidukikije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger