AmakuruImyidagaduro

Dj Pius yunamiye Mowzey Radio mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere “IWACU”. +(Amafoto)

Rickie Pius Rukabuza uzwi cyane nka DeeJay Pius yamuritse album ye ya mbere yise “Iwacu ” Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018 mu gitaramo gikomeye yahuriyemo n’abahanzi batandukanye yatumiye , iki gitaramo yahayemo icyubahiro Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu masaha ya  saa tatu ,Dj Pius wamurikaga Album ye iriho indirimbo 18 yagiye  ku rubyiniro saa tanu  atangira aririmba indimbo y’itiriwe iyi Album , “Iwacu ” , aha yaje ku rubyiniro ari kumwe n’abasore babiri n’inkumi bose bambaye imyenda ya kinyarwanda ari nako bamufasha kubyina iyi ndirimbo mu mbyino gakondo.

Dj Pius yahise akurikizaho indirimbo ye  “Wabuliwa” yakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no muri Uganda, aririmba iyi ndirimbo, yazanye abasore n’inkumi bamufasha kubyina iyi ndirimbo mu mbyyino zimenyerewe muri Uganda.

Nyuma yizo ndirimbo 2 Dj Pius yafashe umwanya asangiza kubitabiriye iki gitaramo  indirimbo shya batazi ziri kuri iyi Album harimo imwe ihimbaza Imana  yaririmbye avuga ko  “buri kimwe cyose ukora ugomba gushima Imana igufasha muri byose !”

Dj Pius amaze kuririmba izi ndirimbo zose yafashe umwanya aririmba indirimbo yaririmbiye inshuti ye Mowzey Radio wo muri GoodLyfe uherutse kwitaba Imana, Dj Pius yaririmbye iyi ndirimbo asaba abantu gusangira ubu buzima uko bifite ngo kuko bushira , “Ubuzima ko ari bugufi nta VIP kuri ubu buzima .”  akomeza avuga ko uyu mwaka yabuze inshuti nyinshi bityo abantu bagomba gusangira bakishima muri ubu buzima bakiriho.

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Two4Real yamaze hafi iminota 45 ku rubyiniro yasoje arimba indirimbo  “Play it Again” abari aho wabonaga ko batangiye kuririmbana nawe bategereza ko Good Lyfe yaba igiye guhita iza bakaririmbana iyi ndirimbo gusa  Arthur Nkusi wari MC muri iki gitaramo ni we wahise aza kumufasha kuririmba iyi ndirimbo mu gihe Weasel wasigaranye itsinda rya Good Lyfe bakoranye iyi ndirimbo atahakandagiye biba ngombwa ko Arthur aba ari we uririmba muri uyu mwanya wabo.

Mu masaha ya saa 23:50 nibwo Dj Pius yavuye ku rubyiniro hakurikiraho Uncle Austin wazamuye abafana  babyinana na we indirimbo ye yibihe byose ” Everything” yakoranye na Meddy akurikizaho akaririmbo ke ka kera “Nzapfa Ejo.”

Mu masaha ya saa sita nibwo Bruce Melodie yari agize ku rubyiniro azamukana inidirimbo ye yibihe byose “Ikinya ”  ari kwifashisha muri iyi minsi  nyuma aririmba “Ntakibazo” na “Twatsinze”

Saa sita n’iminota 15  ni bwo Charly na Nina bageze kurubyiniro barimba indirimbo ebyiri nyuma bahamagara Big Fizzo aza ku rubyiniro  baririmbana indirimbo yakunzwe cyane “Indoro.”

Charly na Niba  basize Big Fizzo ku rubyiniro ahindura imiririmbire, bahindura uburyo bwa Live baririmbagamo hanyuma  aza aririmba arapa mu buryo bwa (PlayBack).

Ku isaha ya saa sita n’iminota 30 Pallaso  nibwo yagiye ku rubyiniro na we aririmba (Play Back) muri make hari abahanzi baririmbaga umuziki wa live abandi bakaririmbira kuri sede  bizwi nka (Play Back).

Pallaso nyuma yaje guhamagara mukuru we Weasel Manizo wamaze igice cy’isaha aririmba (playback) ariko abakunzi b’umuziki bajyanaga na we bikomeye baririmba bava mu myanya yabo begera urubyiniro.

Mu kuririmba kwa Weasel yagiye akoresha indirimbo za Good Lyfe Radio atarapfa , Waseal yageze aho asaba abafana bari aho kuririmbana na we kugeza ubwo aho Radio ari mu ijuru yumva ko bamuhaye icyubahiro ku buryo amajwi yabo amugereho, uyu musore ubu usa nuwacitse intege mu bijyanye no gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’urupfu rwa Radio, hari aho yageze avuga ko hari indirimbo yakoranye na nyakwigendera ataririmba kubera ko yamutera ikiniga akarira.

Ku isaha ya  saa saba n’umunota umwe ni bwo  Chameleone yageze ku rubyiniro , ibintu bihundura isura noneho abantu bose barahaguruka baririmbana na we kugeza asoje dore ko yaririmbaga indirimbo ze zizwi , yageze aho  ahamagara Dj Pius baririmbana indirimbo yabo yaciye ibintu “Agatako” barangiza igitaramo abantu ubona ko batagishaka ko iki gitaramo cyayarangira

Iki gitaramo  cyarangiye mu masaha ya saa munani z’ijoro cyasojwe no gutanga inkunga ku mwana wavukanye uburwayi witwa Ela , ufite ikibazo cy’uko ubwonko bwe budakora n’urutirigongo bityo bikaba byatuma adakura, uyu mwana kugira ngo avuzwe  hari kanewe amafaranga Miliyoni 20 ngo ajye kuvugwa mu Buhinde kuko Amerika ho babaciye Miliyoni 100 z’amanyarwanda.

Dj Pius na bagenzi be yatumiye muri ibi bitaramo byo kumurika Album ye ya mbere , bagomba guhita berekeza mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze kuri Stade Ubworoherane aho bagomba gukorera ikindi gitaramo aho kwinjira ari 1000 Frw mu myanya isanzwe n’i 5 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Jack B niwe wabanje ku rubyiniro nubwo atari ari ku byapa byamamaza igitaramo

Babou yari yavuye i Burayi ….. yagaragaye mu gitaramo cya Pius

Umuyobozi wa Kiwundo Entertainment yafashije Dj Pius gutegura iki gitaramo
Neptune Band niyo yafashaga abahanzi kugirango baririmbe neza Live
Jody Phibi yaririmbye muri iki gitaramo

Jule Sentore yanyuze benshi mu njyana gakondo

David bayingana, Marina na Queen Cha bari bahari

Hatanzwe ibihembo kubasubizaga neza ibibazo MC Arthur Nkusi yabazaga
Tizzo wo mu itsinda rya Active yari yaje kureb a uko Dj Pius abigenza
Dj Pius wari umugeni kuri iki gitaramo
Yaririmbye indirimbo ‘Iwacu’ abyina mu mbyino gakondo
Aha babyinaga imbyino zo muri Uganda

Davis D waririmbye ‘Biryogo’ yari ahari
Uncle Austine ati: ‘Ndagukunda nzapfa ejo’

Abo muri cinema nyarwanda batandukanye bari baje kwihera ijisho abagande uko barataramira abantu
Bruce Melodie yaririmbye ikinya
Charly na Nina bari bavuye i Kampala banyuze benshi
Baririmbanye ‘Indoro’ na Big Fizzo
Pallaso  
Weasel yavuze ko yashegeshwe n’urupfu rwa Radio

Dr Jose Chameleone Mayanja niwe waje akurikira barumuna be

Yaririmbanye na Dj Pius indirimbo yabo bise’Agatako’
Aba nibo bakusanyaga amafaranga yo gufasha uwana ufite ikibazo 

MAHORO Vainqueur & Leodomir HAKIZIMANA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger