AmakuruImyidagaduroUmuziki

Dj Pius Yashyize hanze amashusho yindirimbo ye “You got it”-Video

Umuziki urimo kugenda ufata indi ntera mu Rwanda kuberako abawukora babonamo amafaranga niyo mpamvu bakora cyane  nyuma yamashusho y’indirmbo “Thank You” ya Tom Close na The Ben hatashize nicyumweru isohotse Dj Pius nawe yashyize hanze amashusho y’indirmbo “You got it.”

‘You got it’ ya Dj Pius amajwi  yakozwe na producer  Iyzo Pro  mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe  na Noisy Pricha w’ibugande usanzwe anakorera abahanzi bagiye batandukanye hariya muri Uganda.

Ickie Pius Rukabuza wiyise Deejay Pius, asigaye aririmba ku giti cye nyuma y’isenyuka ry’itsinda yashinze rya Two4Real. Agatako, niyo ndirimbo ya mbere Dj Pius yashyize hanze ari wenyine nyuma yo gutandukana na mugenzi we TK Aidan.

Amashusho y’iyi ndirimbo agiye hanze mu gihe indirimbo  yari imaze imisi mike igiye hanze mu buryo bwamashusho,

Mbere ya “you got it” Dj Pius afite izindi ndirimbo nka ; Wabulila wa, Agatako yakoranye na Dr Jose Chameleone, Play it again yakoranye na Radio and Weasel n’izindi yagiye afatanya  nabandi bahanzi.

Uyu musore akomeje kugaragaza ko akora umuziki neza kuberako Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa  asohoye amashusho y’indirimbo ‘Agatako’ yakoranye na Chameleone, yatangiye gucurangwa kuri Televiziyo zikomeye muri East Africa  nka Trace Urban itambutsa izikunzwe cyane muri Afurika.

Iyi ndirimbo “You got it” yashyizwe kuri youtube ejo kuwa 26 ukwakira 2017 ubwo twatunganyaga iyi nkuru yarimaze   nabantu 169.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger