AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

“Nta satani yirukana satani mugenzi wayo”: Bishop Rugagi Innocent

Mu gihe hari abantu bamwe bemeza ko Bishop Rugagi uyobora itorero Redeemed gospel church ari umuhanuzi ukora ibitangaza biturutse ku mana, hari n’abandi badahwema kuvuga ko ibyo akora yaba abikomora ku zindi mbaraga z’umwijima, ibi bakabivuga bahereye ku bitangaza akora n’ubutunzi afite bo batemera ko hari umukozi w’Imana wabugira, we ahamya nta ngingimira ko bazagenda bamwemera buhoro buhoro ko akorera Imana.

Bishop Rugagi  Innocenta umaze iminsi mike akubutse ku mugabane w’Uburayi, mu materaniro yabereye ku itorero Redeemed gospel church ku wa kane itariki ya 25 Ukwakira, ni bwo yahamirije abari baje kuhasengera ko nubwo hari abatamwemera nk’umukozi w’Imana, bazagenda bamwemera buhoro buhoro kuko nta shitani yirukana indi shitani mugenzi wayo.

Nkuko bigaragara ku rubuga rw’itorero Redeemed gospel church, www.abacunguwe.org, ibi Rugagi yabivuze abihereye ku makuru agenda akwirakwizwa muri bimwe mu bitangazamakuru, avuga yuko adakoreshwa n’umwuka w’Imana, ahubwo akura izi mbaraga  zo gukiza abantu kuri satani. Bishop Rugagi yagize ati: ” Sinshaka ko abantu bose banyemerera icyarimwe, hoya rwose, ndifuza ko bigenda gahoro gahoro, kuko uko haje abahakanyi benshi Imana nayo irushaho, gukomeza kunkoresha ibitangaza bitandukanye. Abahakana nibakomeze bahakane rero ntacyo bitwaye. Igihe nikigera umwe kuri umwe azajya agenda yemera.”

                  Aba ni abafashijwe n’inyigisho ze kuri uwo munsi, maze barihana./ Photo: Internet

Bishop Rugagi yakomeje abwira iteraniro ko we yamaze kurenga ibyo kwishyura itangazamakuru, kuko uko rimuvugaho ibinyoma ari byo bituma abantu benshi baza kwihera ijisho ibitangaza akora, maze ngo umwuka wera ukahabafatira kubera ibitangaza bibonera Imana imukoresha.

Bishop yakomeje avuga ko iki ari igihe cyo gukora cyane ndetse agakorera ku mugaragaro, ahabona cyane, uko itangazamakuru rikomeza kumuvugaho, ari nako abantu benshi baza baje kumureba hanyuma Imana ikahabafatira, abenshi bagakizwa, abandi bafite ibibazo bitandukanye bakabona ibisubizo, ingumba zikabyara, ababuze inyishyu bakayibona,…. hanyuma abantu bose bakamenya Imana imukoresha.

                   Uyu mukecuru yari umugatolika, na we yakozweho n’inyigisho z’uwo munsi./ Photo: Internet

Mu magambo ye yagize ati: ” Ubu mubyo Imana yamaze kuvivura kuri njye, icyo kwishyura itangazamakuru narakirenze, ahubwo abanyamakuru bonyine basigaye banshakaho inkuru, kandi bakamenyesha abantu ibiri gukorwa kandi ku buntu, kuko ibyo nkoze byose mu itangazamakuru bihita bigeramo”. arongera ati: “Si ngombwa rero ko abantu bose banyemerera icyarimwe, hoya bizagenda biza ntakibazo. ”

Bishop Rugagi Innocent akaba ari umwe mu bakuriye amatorero bavugwaho kugenda mu modoka zihenze, ndetse akaba anateganya kugura indege ye bwite mu minsi iri imbere, kuko yavuye i Burayi amaze kubaza ibiciro byayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger