Imyidagaduro

Diamond yavumiwe ku gahera, Abagande bavuga ko yishyuwe akayabo ku gaherere

Naseeb Abdul Juma[Diamond Platnumz] mu gitaramo yakoreye mu gihugu cy’Ubugande yivovotewe, Abagande bavuga ko uko bari bamwiteze atari ko bamubonye.

Ni igitaramo ngarukamwaka  cyabaye kuwa gatanu tariki 6 Nzeri 2017, gitegurwa n’umujyi wa Kampala cyitwa Kampala City Festival. Diamond Platnumz yaririmbiye ahitwa Kololo Independence Grounds.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’uyu muhanzi wo muri Tanzaniya umaze kuba icyogere  no kwigarurira imitima ya benshi.

Uyu muhanzi si ubwa mbere yari agiye muri iki gihugu kuko no mu mwaka ushize yahakoreye igitaramo cy’amateka yahuriyemo n’umunya-Nigeria ‘Patoranking’ bakishimirwa.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje ngo uyu muhanzi yagaragaje umunaniro no gukora ibyo abakunzi ba muzika muri Uganda batari bamwitezeho, mu masaha abiri yamaze ku rubyiniro ngo nibura iminota 20 niyo yabashije gukora neza naho indi yose iba imfabusa ku bari bitabiriye igitaramo cye.

Diamond yaririmbye indirimbo zitazwi muri Uganda agerekaho no kugenda avuga ururimi rw’Igiswayile ruzwi n’umubare muke w’abatuye iki gihugu gikoresha cyane ururimi kavukire ndetse n’urwicyongereza.

Uyu muhanzi wari wishyuwe Miliyoni 108 z’Amashilingi yinubiwe na benshi muri iki gitaramo ndetse itangazamakuru ryo muri iki gihugu ritangira kuvuga ko n’ubwo yishyuwe menshi abahanzi bo muri Uganda bamurushije kuryoshya urubyiniro.

Diamond utorohewe n’ibibazo by’urugo muri iyi minsi bamwe baketse ko ashobora kuba yarabitewe n’akangononwa ko kuba atarajyanye mu gitaramo n’umugore we Zari Hassan unakomoka muri Uganda,  muri iyi  minsi batameranye neza, ndetse bakaba mu minsi ishize barabigaragaje ubwo buri wese yasibaga amafoto y’undi ku mbuga nkoranyambaga bakareka no gukurikirana.

Iyi nkundura yaje nyuma y’uko Diamond akomeje kuba indwanirwa muri aka karere ndetse akaba aherutse kwemera ko yaciye umugore we inyuma akabyarana n’umunyamideli wo muri Tanzaniya witwa Hamisa Mobetto wanagaragaye mu ndirimbo ye yitwa Salome.

Zari utarashimishijwe n’uko Diamond ari kwitwara muri iki gihe yongeye kubabazwa n’amakuru yacicikianye y’abakobwa babiri umwe w’Umurundi wavugaga yabyaranye na Diamond abana b’impanga ndetse n’undi wo muri Namibia bivugwa ko atwite inda y’imvutsi yatewe n’uyu mugabo kuri ubu ufite abana batatu yiyemerera[Babiri ba Zari n’uwa Hamisa Mobetto].

Ikigeretse kuri ibyo, umukobwa wo muri Kenya witwa Huddah Monroe aherutse gutangaza ko Zari agomba gushyira hasi umupira akemera gusangira umugabo we n’abandi bagore n’abakobwa, aho yagize ati” Umugabo ni uwawe iyo muri kumwe mu nzu naho mu gihe ari hanze aba yabaye uwacu twese”.

Zari aherutse kugaragaza akababaro ke, ahanagura amafoto arenga ibihumbi bibiri ku rubuga rwe rwa Instagram yiganjemo aya Diamond, ndetse ajya no kuri Snapchat avuga  ko atazongera kwizera abantu ku mbuga nkoranyambaga kuko batuma agaragara ’nk’udafite ubwenge.’

Diamond Platnumz utamerewe neza muri iyi minsi

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger