AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnmuz uvugwaho guhangana na Ali Kiba yagize icyo avuga Ku bukwe bwe

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe na benshi muri Afurika yifurije umuhanzi mugenzi we Ali Kiba kuzagira urugo ruhire mu gihe  hari hasanzwe havugwa guhana hagati yabo  bombi mu muziki.

Diamond Platinmuz abicishije ku rukuta rwe  Instagram yanditse yifuriza Ali Kiba kugira  ubukwe bwiza ndetse no kuzagira urugo ruhire ku ntabwe uyu muhanzi yari ateye mu buzima. Hagati ya Diamond na Ali Kiba hakunze kuvugwa guhangana kuri bo aho buri umwe avuga ko ari we mwami w’umuziki muri Tanzania ari naho hagiye hava amazina y’utubyiniriro aba bahanzi bagiye biyita aho  Ali Kiba uzanga ijambo “King Kiba”(Bisobanura umwami Kiba) , Diamond we yiyita “Simba” (bisobanura Intare).  Ibi ubisanga ahantu hagiye hatandukanye  aba bahanzi baba bari cyane cyane  ku mbuga nkoranyambaga.

Diamond yifashishije ifoto ye ari kumwe na Harmonize basa na bambariye ibirori  cg ubukwe  yanditse agira  ati ” Nabwiwe ko King Kiba ari bukore ubukwe uyu munsi  … mu mumpere intashyo zanjye   azagire urugo ruhire n’ubuzima burimo  ibyishimo , Amahoro n’imigisha  myinshi ”

Ali Kiba wo muri Tanzaniya yasezeranye n’umunya Kenya Amina  Rikesh , imihango yo gusezerana imbere y’Imana ikaba yabereye  musigiti Masjid Ummu-Kulthum mu gace ka kizingo.

Kuwa 16 Mata 2018 Ali Kiba yari yahamirije itangazamakuru ryo muri Kenya ko mu bukwe bwe yatumiye abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w’Umujyi wa Mombasa Bwana Joho Hassan ndetse ko  abatumiwe muri ubu bukwe bose bazakirirwa mu rugo rw’uyu muyobozi.

Ali Kiba na Amina Rikesh  basezeraniye mu idini rya Isilamu ndetse n’imihango yose ni iyo muri iri dini.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger