AmakuruImyidagaduro

Diamond na Rayvanny baciye bugufi basaba imbabazi

Nyuma y’iminsi micye Diamond Platnumz na Rayvanny bafatiwe  ibihano na Leta ya Tanzania kubera agasuzuguro,bemeye icyaha baca bugufi basaba imbabazi Leta ya Tanzania nyuma yo kubuzwa gukora ibitaramo baryozwa kurenga ku mategeko.

Diamond na Rayvanny babinyujije kuri Instagram  bemeye ko birengagije itegeko bahawe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania (BASATA).

Yavuze ko kuba bararirimbye ‘Mwanza’ mu gitaramo cya Wasafi Festival iherutse kubera i Mwanza bakoze ikosa rikomeye kandi ko bakwiye kurisabira imbabazi mu buryo bufatika.

Urwego rugenzura abahanzi muri Tanzania [BASATA] ruherutse kubafatira ibihano bikarishye birimo kubuzwa gukorera ibitaramo muri Tanzania no hanze.

Diamond yagize ati “Mu by’ukuri twakoze ikosa kuba twararirimbye indirimbo ‘Mwanza’ kandi yarafunzwe, twiyemeje ko tutazigera na rimwe twongera gukora iri kosa, ariko na none biciye mu buhanzi bwacu, abafana bacu n’abahanzi bagenzi bacu, tugiye kuba ba Ambasaderi beza b’umuco wa Tanzania. Murakoze.”

Kuvuga Nyegezi nta kibazo cyari kirimo icyazamuye uburakari kuri Leta ya Tanzania ni uburyo aba basore baririmbye ijambo Nyege bakaritandukanya na Zi kandi ubusanzwe Nyege bivuga ubushake bwo gutera akabariro mu gishahili kubihina rero ntibabirangize nibyo byafashwe nk’icyaha ari naho intandaro yo guhanwa yaturutse.

Basata ivuga ko bitumvikana ukuntu aba bahanzi bamamaza ibikorwa nk’ibi,iyi ndirimbo yakumiriwe ikijya hanze basabwa ko ikurwa ku rubuga rwa Youtube ndetse banacibwa amafaranga ariko muri ibi byose nta na kimwe bigeze bakora.

Diamond na Rayvanny bose babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Wassafi akaba ari indirimbo ya gatatu bari bahuriyemo.

Rayvanny na Diamond Platnumz bemeye icyaha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger