AmakuruPolitiki

Depute Capt. Ndahiro Logan yitabye Imana

Depute mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Rtd Capt Ndahiro Logan akaba n’umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu akaza no kwandika igitabo kivuga ku mateka yarwo yitabye Imana azize uburwayi.

Depute Ndahiro Logan yari yarahuye n’uburwayi bukomeye bwa cancer yo mu maraso bityo akaba ariyo yazize mu ijoro ryakeye ryo ku italiki 30 zishyira 31 Ukwakira 2019.

Depute Ndahiro ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. yaje gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Captaine nyuma yo gusezererwa yaje gukora ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko anandika igitabo kivuga ku rugamba rwo kwibohora cyitwa “Inzira y’inzitane yo kwibohora kw’abanyarwanda”.

Capt. Ndahiro Logan yavukiye mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare mu 1951, yize amashuri ye muri Uganda nyuma akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubuzima.

Rtd Capt Ndahiro Logan yinjiye urugamba rwo kubohora igihugu afite imyaka 39, yigeze kubwira IGIHE ko impamvu yanditse iki gitabo ari ukugira ngo urubyiruko ndetse n’abandi bantu batandukanye basobanukirwe n’ibyaruranze.

Depute Ndahiro yari asigaye ari umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda izarangira mu 2023, aho ariwe wari mukuru mu myaka mu badepite bari bagize iyi nteko bose aho yari yagiyemo ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi abarizwamo.

Mu mirimo yakoze harimo ko kuva mu 1994 kugera mu 2001, yari umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe, 2002 kugeza 2003 akorera Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubutabazi (International Rescue Committee) aho ariwe wari uhagarariye ku rwego rw’igihugu ibikorwa byo kurwanya agakoko ka SIDA.

Yakoze kandi mu yindi miryango itegamyiye kuri leta harimo nka Global Fund no mu mushinga wari ugamije kwegereza ubuyobozi abaturage

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger