AmakuruImyidagaduro

Davido Bidasubirwaho yakuye benshi mu rujijo avuga umugore ufite umwanya munini mu mutima we

Ibyo abenshi batazi nuko burya mu bahanzi bakomoka muri Nigeria bazi kwita ku bakunzi babo muri make bakabafata nka bamikazi burya bwose Davido ntiwatinya ku mushyira ku mwanya wa mbere.ibi bije nyuma yaho aherutse gutangaza ko afite umukunzi mushya witwa Chioma ndetse ahita anaboneraho no ku musaba ko yazamwemerera bakabyarana umwana w’umuhungu dore ko abana kuri ubu afite babiri yabyaye ku bagore batandukanye ari abakobwa.

Iyi niyo foto Davido yakoresheje ahishura umwe muri batatu watwaye ikibanza kinini mu mutima we

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 10 Gashyantare 2018 nibwo Umuhanzi Davido wari waracanze benshi mu bakunzi be bibaza ese niba koko ntawe yihebeye mu bagore babiri yarafite ndetse nyuma yaho akongera gushaka n’undi mukunzi wa gatatu yabakuye mu rujijo,maze uwo munsi atangaza muri abo ufite ikibanza kinini mu mutima we.aho abicishije ku mbuga ze nkoranyambaga yatangaje ko Chioma ariwe mukobwa wa mbere mu buzima bwe wamutwaye umutima.

Inshuro nyinshi baba basohokanye n’umukunzi we mushya muri make ntibatana

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Nigeria avuga ko Davido yamaze no kumwerekana mu muryango w’iwabo ndetse kuri ubu baranabana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger