AmakuruAmakuru ashushye

Dar Es Salaam : Abanyarwanda barenga 110 bitabiriye iserukiramuco rya JAMAFEST 2019 (+AMAFOTO)

U Rwanda rwitabiriye iserukiramuco riri kuba ku nshuro ya kane rihuje ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ryiswe ’Jumuiya ya Afrika Mashariki Utamaduni Festival (JAMAFEST).

Iri serukiramuco rwitabiriwe n’abanyarwanda barenga 110 , u Rwanda ruhagarariwe n’abahanzi batandukanye mu bugeni, kumurika imideli n’imbyino z’abize umuziki ku Nyundo, Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ n’abandi batandukanye.

JAMA FEST yatangiriye mu Rwanda mu 2013. Igamije kuzamura umuco w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. U Rwanda nirwo rwatekereje runatangiza bwa mbere iri serukiramuco, aho bwa mbere ryitabiriwe n’abashyitsi barenga 17,000. Iri serukiramuco riba buri nyuma y’imyaka ibiri .Ku nshuro ya kabiri  iri serukiramuco JAMAFEST ryabereye i Nairobi muri Kenya mu 2015, naho ku nshuro ya gatatu ribera mu gihugu cya Uganda mu 2017.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC, Dr. Jacques Nzabonimpa, yavuze ko iri serukiramuco rizaba amahirwe yo kwigira ku bindi bihugu binyuze mu buhanzi n’umuco.

Ati “Abahanzi bacu ntabwo bazerekana gusa ubudasa bw’umuco nyarwanda ahubwo na none bizaba umuyoboro wo kwigira ku bandi yaba ku bijyanye n’isoko ndetse n’ubwiza by’ibicuruzwa byacu.”

Intego ya JAMAFEST ni ugushyiraho uruhando rwo kumurika umuco nk’inkingi-remezo y’ubwiyunge n’iterambere rirambye ry’Ibiguhu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iserukiramuco ry’akarere ry’uyu mwaka ryitezweho guhuriza hamwe abahanzi n’abayobozi mu nganda ndangamuco z’Ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, rizafasha kandi guteza imbere ubukerarugendo bushingira ku muco n’amateka, kubungabunga no guteza imbere urusobe rw’ibirango ndangamuco na ndangamateka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Bimwe mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cya JAMAFEST 2019 birimo ; Umutambagiro, iserukiramuco, imurikagurisha ry’ibihangano ndangamuco, ibiganiro, ikinamico, kumurika firimi, imikino, kumurika ibiribwa gakondo, gutanga ibihembo mu mikino inyuranye no kumurika ubwiza n’imideri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger