AmakuruImyidagaduro

Coronavirus: Iserukiramuco rya filimi nyafurika, Mashariki African Film Festival ryasubitswe

Iserukiramuco rya filimi nyafurika, Mashariki African Film Festival, ryari riteganyijwe kuba kuwa 21-27 Werurwe 2020 ryasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryamaze gutangaza ko Coranavirus ari icyorezo cyugarije Isi.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Senga Tresor Umuyobozi wa Mashariki Arts Promotion rivuga ko “Mashirika Arts promotion yahagaritse Mashariki African Film Festival kugeza ikindi gihe tuzatangariza. Ibi byose ni ugukomeza ingamba z’ubwirinzi ku cyorezo cya Covid 19 cyibasiye Isi.”

Rikomeza riti “Dushingiye ku itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryo kuwa 08 Werurwe rihagarika ibitaramo bihuza abantu benshi byose bikorwa mu kwirinda Coronavirus, Mashariki African Film festival iramenyesha Abanyarwanda bose n’abatumirwa bacu bari kuva hanze y’Igihugu ko ibikorwa yateganyaga byo kumurika film bitakibaye.”

Bavuze ko bagiye gukomeza imyiteguro kugira ngo nibasubukura ibikorwa iri serukiramuco rizagenda neza.

Iri serukiramuco nirisubukurwa rizaba ribaye ku nshuro ya gatandatu. Kuri iyi nshuro ryubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Kagire Inkuru” (Tell the Tale).

Rizahuriza i Kigali abakora filime bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika no hanze yaho.
Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka rigamije kumenyekanisha filime nyafurika ndetse n’izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n’Isi yose muri rusange.

Iri serukiramuco kandi rihagaritswe nyuma y’uko umujyi wa Kigali uhagaritse ibikorwa by’imyidagaduro cyane cyane ibitaramo kuko bihuriza hamwe abantu benshi bikaba byatuma habaho gukwirakwiza Coronavirus.

Ibitaramo byasubitswe kubera iki cyorezo ni icyari guhuriza hamwe Adrien Misigaro, Gentil Misigaro na Israel Mbonyi cyahagaritswe ku munota wa nyuma , Icyari kwitabirwa na Cecile Kayirebwa ndetse na Kina Music ihita ihagarika imurikwa rya Album ya Igor Mabano.

Iserukiramuco rya Mashariki ryasubitswe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger