AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Cinema: Black Panther ikomeje kubaka amateka akomeye ku Isi

Black Panther filime nshya y’imirwano imaze kwinjiza arenga miliyari z’amadorali ni filime ikomeje guca uduhigo dutandukanye ku Isi, kuri ubu ikaba imaze guhigika filime ya “Avatar” mu guca agahigo ko kumara  ibyumweru bitanu byikurikiranya iyoboye izicuruzwa rya Sinema/Filime ku Isi, aka gahigo kari gafitwe na filimi ya  “Avatar” mu 2009

Black Panther ni Filime yakinwe n’abakinnyi babirabura ikaba ikomeje kwandika amateka muri Cinema ku Isi

Mu mpera z’icyumweru gishize Black Panther yinjije milyoni $27. Black Panther ni filime yiganjemo abakinnyi babirabura ikaba ari filime yo mubwoko bwa Filime za “Super Hero” bishatse kuvuga  filime zigaragaza umukinnyi umwe ufatwa nk’intwari ndetse akaba afite imbaraga zidasanzwe akemera guhara ubuzima bwe kugira ngo arengere inyungu z’umuryango we cyangwa igihugu cye.

Iyi filime ikinwa yerekana igihugu cyangwa agace ko muri Afurika bise “Wakanda”,aka gace kaba kari  ahantu hihishe ariko gateye imbere mu ikoranabuhanga n’ibindi. impera z’icyumweru gishize zasize iyi filime “Black Panther” ikiyoboye urutonde rwa fbilimie zinjiza amafaranga menshi ndetse ihiga izindi zari zasohotse nazo zari zitezweho kwigarurira isoko, nka “Tomb Raider” dore ko yo yabashije kwinjiza miliyoni 23.5$.

Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime harimo Chadwick Boseman ari we ukina yitwa T’Challa cyangwa Black Panther , Michael B. Jordan, Lupita Nyong’o, Danai Gurira, Martin Freeman, Angela Bassett, Daniel Kaluuya, Letitia Wright, Winston Duke, Forest Whitaker na Andy Serkis.

 

“Avatar” filime yari ifite agahigo ko gucuruzwa cyane igihe gito, agahigo yakuweho na “Black Panther”

Ikinyamakuru Fox News kivuga ko nubwo bimeze gutya iyi filime “Black Panther” itigeze ihura n’ihangana rikomeye ku isoko muri uku kwezi kwa Werurwe n’ugushize kwa Gashyantare cyane ko iri soko rikunze gushyuha cyane mu gihe cy’ibiruhuko.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger