AmakuruImyidagaduro

Chris Brown wari ufungiye i Paris yarekuwe

Chris Brown wari umaze iminsi ibiri  afungiye mu Bufaransa mu mujyi wa Paris yarekuwe ahita avuga ko  agiye kujyana ikirego mu rukiko arega umukobwa wamufungishije amubeshyera ko yamufashe ku ngufu.

Uyu muririmbyi w’imyaka w’imyaka 29 we n’umurinzi we batawe muri yombi na Polisi yo mu Mujyi wa Paris aho uyu muhanzi yari akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24 wavugaga ko yamufashe ku ngufu mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2019.

Umunyamategeko wa Chris Brown, Raphael Chiche, yabwiye TMZ ko umukiliya we yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, kandi ko biteguye gutanga ikirego bashinja uyu mukobwa gusebya umukiriya we.

Raphael Chiche yanditse kuri Twitter ko umukiriya we yarekuwe nyuma y’uko ubutabera bwasuzumye ibyo aregwa bugasanga nta bimenyetso bibimuhamya yanavuze ko  bari gutegura ikirego kugira ngo bajyanye mu nkiko umugore wafungishije Chris Brown azira amaherere.

Uyu mukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu na Chris Brown yavuze ko  bwa mbere bahura bahuriye mu kabyiniro kitwa Le Crystal nyuma bajyana kuri hoteli Mandarin Oriental bari kumwe n’abandi bagore n’abagabo batatu. Yongeyeho ko yamufashe ku ngufu ubwo bari basigaranye bonyine kuri hoteli. Yashinjaga kandi umurinzi w’uyu muhanzi n’undi musore bari kumwe kumuhohotera.

Chris Brown akimara kurekurwa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko ibyo yashinjwaga byari ibinyoma gusa.

Yagize ati “Ndashaka kubisonabura neza. Ntabwo ari byo ni ibinyoma gusa. Ku bw’umukobwa wanjye n’umuryango wanjye ni agasuzuguro kandi bihabanye n’imyifatire yanjye.”

hris Brown wari ufungiye i Paris yarekuwe ahita avuga agiye kurega umukobwa wamusebeje ngo yamufashe kungufu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger