AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup: Kagere Meddie yafashije Simba kugera ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Simba Sports Club yakatishije tike y’umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gutsinda JKU yo muri Zanzibar igitego 1-0 mu mukino wa 1/2 cy’irangiza wabereye kuri Stade y’igihugu ya Tanzania.

Igitego cy’umunyarwanda Meddie Kagere ku munota wa 44 ni cyo cyafashije iyi kipe itozwa n’Umurundi Masoud Djuma kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA izahuriramo na Azam FC yo yabigezeho itsinze Gor Mahia ibitego 2-0.

Ni ku mupira yari acomekewe na myugariro Nicholas Gyan ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, wazamutse yihuta cyane ari na ko acenga abakinnyi ba JKU, ahita aha umupira Kagere utazuyaje mu kuwushyira mu rucundura.

Abasore ba JKU yo muri Zanzibar bagerageje gukora ibishoboka byose ngo babe bakwishyura iki gitego mu gice cya kabiri, gusa ikipe ya Simba yabarushaga ingufu bijyanye n’uko batamenyereye amarushanwa yo ku rwego nk’uru.

Umukino wa nyuma wa CECAFA uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu, ukazabimburirwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Gor Mahia na JKU.

Ikipe ya Simba niyegukana iki gikombe kizaba kibaye icya 8 itwaye mu mateka yayo, mu gihe Azam izaba itwaye icya 2 dore ko ari na yo ifite icy’ubuheruka yatwaye itsinze Gor Mahia ibitego 2-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger