Imyidagaduro

Bwa mbere mu Rwanda hagiye guhembwa abambara neza kurusha abandi, watora nde?

Ku ncuro ya mbere  mu Rwanda abambara neza bakaberwa kurusha abanda mu Rwanda bari guhatanira ibihembo mu cyiswe Made in Rwanda Award.

Ibi bihembo bizibanda cyane ku mwuga wo kwerekana imideli ni ubwa mbere bigeye kubera mu Rwanda, gusa binakomeje kuvugisha abantu benshi ahanini bitewe n’abatoranyijwe mu guhatanira ibi bihembo kuko bavuga ko bakagombye kwibanda ku bantu bahirimbanira guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda aho kwibanda ku bazwi cyane mu mideli.

Ku isonga, abahatanira ibi bihembo harimo, Shaddy Boo , uyu ni ikimenyabose kuri Instagram , abantu bakomeje kwiobaza impamvu yatoranijwe muri ibi bihembo kandi nyamara ibikorwa bye ntaho bihuriye na gahunda ya Made in Rwanda, uyu mugore w’abana babairi babakobwa akunze kurangwa n’imyambarrire imugaragaza ibice bye by’umubiri, ibintu bitavugwaho rumwe n’abamukurikira.

Mu cyiciro cy’abagore bambara neza aho harimo umuhanzikazi Knowless, Shaddy Boo, Kate Bashabe, Aline Gahongayire na Evelyne Umurerwa. Igihembo cy’abagabo bambara neza gihataniwe n’umukunnyi wa Rayon Sport Yannick Mukunzi, Nsanzamahoro Denis (Rwasa), Mani Martin, Christopher na Ndizeye Emmanuel (Manu) uzwi nka Nick muri City Maid.

Mu cyiciro cy’abanyamideli b’abagabo bahize abandi harimo Rudasumbwa w’Afurika Jay Rwanda, Kekamana Eric Louis Ganza Gabey, Bojak, Gigi Mugisha.

Abanyamideli b’abagore harimo Fiona Muthoni wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa 2017, Kaneza Lynka Amanda wabaye Super Model 2016, Mucyo Sandrine, Sissi Ngamije na Neza Rachel.

Gutora byatangiye kuri 21 Gicurasi biteganyijwe kurangira kuwa 20 Kamena 2018. Gutorera kuri interineti bifite amanota 20%, gutorera kuri telefone bifite amajwi 40%, naho abagize akanama nkempurampaka bafite amanota 40%

Dore uko bari guhatana:     

1.Inzu y’imideli y’umwaka:
MOSHIONS
INZUKI DESIGNS
HOUSE OF TAYO
IZUBA CLOTHING
INCO ICYUSA
2.Iduka ry’imideli ry’umwaka:
KABASH FASHION BOUTIQUE
IAN BOUTIQUE
GOLDEN MEN FASHION BOUTQUE
MASHA BOUTIQUE
JE TE PROMET
3.Umugore w’icyamamare wambara neza
KATE BASHABE
ALINE GAHONGAYIRE
EVELYNE UMURERWA
BUTERA KNOWLESS
SHADYBOO
4.Utunganya imisatsi wahize abandi
MIRROR SALON
CITY SALON
KEZA SALON
IHOHO SALON
G-STAR SALON
5.Gafotozi wahize abandi
LUQMAN MAHORO
SHANE COST
FRANK AXEL
PHILLIPE
CHRIS SCHWAGGA
6.Usiga Ibirungu wahize abandi
FANCY EYE LINER MAKE UP
TRENDY SHADOW
JOELLE MAKE UP
CELINE D’OR
ASM
7.Uteza Imbere Imideli wahize abandi
KIGALI FASHION WEEK
RWANDA CULTURE FASHION
RWANDA MODEST
RWANDA CORRECTIVE FASHION SHOW
CCA COMPETION AWARDS
8.Uhaga Imideli wagaragaje udushya
CYNTHIA RUPARI
MOSHIONS
PATRICK INKANDA
DELPHINEZ
TANGA DESIGNS
9.Umunyamideli w’umugabo wahize abandi
JAY RWANDA
SEKAMANA-ERIC-LOUIS
GANZA-GABEY
BOJAK
RUUD-GUILIT-G
Umunyamideli w’umugore wahize abandi
FIONA MUTHONI
KANEZA –LYNKA-AMANDA
MUCYO SANDRINE
SISSI NGAMIJE
NEZA RACHEL
10.Umugabo w’icyamamare wambara neza
YANICK MUKUNZI
DENNIS NSANZAMAHORO {RWASA)
MANU
MAN MARTIN
CHRISTOPHER
11.Ikiganiro cy’imyidagaduro cyahize ibindi
TEN TONIGHT-RADIO/TV 10
SUNDAY NIGHT-ISANGO STAR
KT IDOLS-KT RADIO
HIT CITY
SEMEDI DETANTE
12.Amashusho y’indirimbo irimo imyambarire myiza
WABULILA WA-DEJAY PIUS
AFRO-MAN MARTIN
IBYIZA IWACU-JAY POLLY FT ERIC MUCYO
AFRICA YUNZUBUMWE-INTAYOBERANA
GANYOBWE-KING JAMES.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger