AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Busingye Johnson wahawe inshingano nshya yashimiye perezida Kagame

Ku wa Kabiri taliki ya 31 Kanama ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho abayobozi batandukanye ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111, iya 112 n’iya 116.

Busingye Johnston wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva taliki ya 24 Gicurasi 2013, yagizwe Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza asimbuye Amb. Yamina Karitanyi wahise agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB).

Ambasaderi Busingye yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yakomeje kumugirira agira ati: “Nshiye bugufi, ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bw’icyubahiro n’isumbwe yampaye byo kuba ukurikiyeho mu guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza. Niyemeje kwitanga no gukora ibishoboka byose mu kurushaho kugeza u Rwanda ahirengeye.”

Busingye Johnston ni impuguke mu by’amategeko, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda n’impamyabushobozi mu by’amategeko yahawe n’Ikigo cyigisha iby’amategeko (LDC) gikorera i Kampala muri Uganda.

Busingye Johnston yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko mu Rwego rw’Ubutabera. Kuva mu 2006 kugeza mu 2013 yabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda.

Izindi nshingano yakoze harimo kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, n’Umucamanza Mukuru w’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).

Muri Nyakanga 2014 igihe yari Minisitiri w’Ubutabera, ashingiye ku bubasha yemererwaga n’amategeko nk’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye yatangaje icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo kwikura mu banyamuryango b’Urukiko Muzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Busingye yigaragaje nk’umuyobozi utarigeze atezuka mu mikoranire ye cyane n’izindi nzego, mu gushakira hamwe umuti w’ibibazo birebana n’ubutabera, guhagararira u Rwanda mu nkiko ndetse n’izindi nshingano yari ashinzwe nk’Intumwa Nkuru ya Leta.

Abenshi mu bamwifurije kugira ishya n’ihirwe mu nshingano nshya yahawe, bagaragaje ko agiye guhagararira u Rwanda mu Gihugu kimaze kugaragaza ubushake bukomeye mu kwimakaza ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Abagize Diaspora Nyarwanda mu Bwongereza biteguye kumuha ikaze kuko bamwizeyeho ububasha n’ubushobozi byo gukomeza gufatanya na bo kuzamura ibendera ry’Igihugu no kwimakaza umubano ushingiye ku ndangagaciro z’u Rwanda.

Ubuyobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera na bo bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yahawe yo guhagararira u Rwanda mu Bwongereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger