AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yagaragaje uwamutwaye ubusore amuha isezerano ntakuka

Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie ukunzwe na benshi kubera uburyo bw’imiririmbire ye,mu magambo yuje imitoma yasezeranyije umugore we Catherine ko bazabana kugeza mu Busaza.

Uyu muhanzi udakunze gushyira hanze cyane iby’ubuzima bwe bwite, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ubusanzwe uyu muhanzi ntakunze kwemera ko abantu bamenya ubuzima bwe bwite cyane cyane ubw’umuryango we ari na yo mpamvu awurinda imbuga nkoranyambaga cyane.

Yifashishije ifoto umugore amufashe mu gituza, yagize ati “birahagije kuri njye kuba nzi neza ko aka kanya njye na we turiho. Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza.”

Uyu muhanzi abana n’umugore we Catherine kuva muri 2015, ubu bafitanye abana 2 b’abakobwa.

Ifoto Bruce Melodie yagaragaje Umugore amufumbase mu gituza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger