AmakuruImikino

APR FC na Rayon Sports bagiye kwesurana, dore 11 barabanzamo ku mpande zombi

Rugiye kwambikana ingata hagati y’ikipe ya APR FC na mukeba wayo w’ibihebyose Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda ya 2022-23, aho ubu hari kuburiraho amasaha abarirwa ku ntoki ngo uwigizankana agaragare.

Ni umukino Rayon Sports iri bwakiriremo mukeba wayo kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15h, witezwe n’abantu benshi.

Rayon Sports ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 28 irabizi ko gutsinda uyu mukino biri buyifashe kwisubiza umwanya wa mbere yaraye yambuwe na AS Kigali ifite 30, nubwo bitoroshye ku basanzwe bazi ihangana ry’aya ma ekipe yombi.

Irabura abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Osalue Raphael bose kubera ibibazo by’imvune, ni mu gihe Ndizeye Samuel we agishidikanywaho ariko amahirwe menshi ni uko agomba kuba ayoboye ubwugarizi bw’iyi kipe.

APR FC nta kibazo na kimwe ifite, abakinnyi ba yo bose bakaba bahari bari tayari. Iyi kipe ikaba isabwa gutsinda ngo yegere andi makipe aho iri ku mwanya 3 n’amanota 24 inganya na Kiyovu Sports.

Abakinnyi buri kipe ishobora kubanza mu kibuga

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Onana Léandre, Paul Were na Moussa Camara

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves

Twitter
WhatsApp
FbMessenger