AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Breaking News: Rutanga Eric na madamu we bibarutse imfura

Rutanga Eric Akram usanzwe akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu kipe ya Rayon Sports na madamu uwe Shemsa Umunyana bamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura kuri uyu wa gatatu, ku wa 20 Kamena 2018.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza aya makuru ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Mu butumwa iyi kipe imaze gushyira ahagaragara, yifurije Rutanga na madamu we Umunyana Sultan Shemsa ibyiza byose dore ko batangiye urugendo rwo kwigisha iki kibondo icyo kizakenera cyose.

Mu minsi ishize ni bwo Rutanga Eric yari yatangarije kuri radiyo imwe yo muri uyu mujyi wa Kigali ko we na madamu we bazibaruka muri uku kwezi kwa Kamena.

Uyu mwana w’umukobwa yahawe amazina ya Isimbi Taaliah.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger