AmakuruAmakuru ashushye

Bosco Ntaganda yahamijwe ibyaha 18 birimo gufata ku ngufu n’ubwicanyi

ICC  (Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha) rwahamije General Bosco Ntaganda ibyaha by’intambara birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umucamanza wa ICC  yemeje ko Gen Ntaganda ahamwe n’ibyaha 18 by’intambara ashinjwa birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, kwinjiza abana mu gisirikare, gutuma abantu bavanwa mu byabo n’ibindi, Ibyo byaha  byakozwe ubwo yari umuyobozi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa UPC,  hagati ya 2002 na 2003 mu gace ka Ituri.

Urukiko rwavuze ko rwahawe ubuhamya bumushinja n’abantu 2123 barimo abinjijwe mu gisikare ku itegeko ryatanzwe na Ntaganda, Gusa umwunganiza wa Gen Ntaganda yabwiye Urukiko ko umukiliya we arengana kuko na we yinjijwe mu gisirikare akiri umwana, yemeza ko ibyaha byose ashinjwa atabikoze..

Bosco Ntaganda w’imyaka 44 yishyikirije urukiko mu 2013, urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi mu 2015, ashinjwa ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Umuyobozi w’Urukiko yavuze  ko urukiko ruzatangaza umwanzuro wa nyuma ku byaha ashinjwa n’ibihano bizahabwa  Bosco Ntaganda bizatangazwa nyuma gusa  uregwa n’abamwunganira bagifite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro rwafashe.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger